Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiwe.
Uyu munyamakuru azwi cyane mu biganiro bisusurutsa abantu, byumwihariko byatambukaga kuri radio Flash FM mu gihe cyo hambere, ubu akaba akorera Radio 1, yatawe muri yombi nyuma yo gutanga sheki itazigamiwe.
Yafashwe nyuma yuko atanzweho amakuru n’uwo bikekwa ko yahaye iyo sheki itazigamiwe, wahise yiyambaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje amakuru y’ifungwa ry’uyu munyamakuru, wavuze ko sheki itazigamiwe ari iy’amafaranga arenga miliyoni 6 Frw.
Dr Murangira yagize ati “Ni byo yatawe muri yombi nyuma yo gutumizwa inshuro nyinshi akanga kwitaba kugira ngo abazwe ku kirego akekwaho cyo gutanga sheki itazigamiye ya 6.050.000 Frw.”
Dr Murangira yaboneyeho kugira inama abantu kujya bitaba RIB mu gihe bahamagajwe, batarindiriye ko hiyambazwa imbaraga z’amategeko.
Ati “Burya kandi bitanga n’amahirwe yo kuba wakurikiranwa udafunze, kuko Ubugenzacyaha buba bwakubona igihe cyose bugushakiye.”
Uyu munyamakuru uzwi nka Muzehe Gakuru afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Jabana mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, ndetse dosiye ikubiyemo ikirego cye ikaba iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RADIOTV10








