Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye urubyiruko ruhanganisha abahanzi The Ben na Bruce Melodie kubihagarika, yemeza ko kuri we the Ben ari umuhanzi w’ikirangirire udakwiye kugira undi bagereranywa mu Rwanda.
Impaka ku ihangana hagati ya The Ben na Bruce Melodie zashyushye kuva mu minsi micye ishize, ubwo hamenyekanaga igitaramo Nu-Year Groove kizaba tariki 01 Mutarama 2026 kizahuriramo aba bahanzi bombi.
Ihangana ry’aba bahanzi ryarushijeho gushyuha ubwo bo ubwabo baryinjiragamo mu buryo bweruye biturutse ku kiganiro n’itangazamakuru baherutse gutanga, ndetse n’ibihangano n’ubutumwa bombi bakomeje gushyira hanze.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na we wagize icyo avuga kuri izi mpaka zimaze igihe zishyushye, yasabye urubyiruko ruhanganisha aba bahanzi gusigaho.
Yagize ati “Ariko ibi bintu urubyiruko muhoramo byo guhanganisha abahanzi b’Abanyarwanda muzabireke rwose! The Ben ni umuhanzi w’ikirangirire mu Rwanda, utagomba kugereranywa n’undi uwo ari we wese! Umuziki ntabwo ari football, aho ukunda ikipe yawe ugapinga izindi.”
Minisitiri Nduhungirehe yakomeje yibutsa abantu ko gukora ubuhanzi bivuna, kandi ko abantu bashobora gukunda abahanzi benshi birinze ubufana ku buryo abo badafana babasubiza inyuma.
Ati “Nta muhanzi wo mu Rwanda utsinda igitego uwundi, ahubwo bose batsindira igitego u Rwanda, bagatsindira igitego abakunzi babo.”
Minisitiri Nduhungirehe kandi mu bihe binyuranye yashyigikiye aba bahanzi bombi, aho yitabiriye igitaramo New Year Groove cya The Ben cyabaye tariki 01 Mutarama uyu mwaka, ndetse akaba yarakitabiriye nyuma y’iminsi micye anitabiriye icya Bruce Melodie yumvishirijemo abakunzi be album ye Colorful Generation, aho icyo gihe mu kwezi k’Ukuboza 2024, yanaguze album y’uyu muhanzi yishyuye Miliyoni 1 Frw.



RADIOTV10











