• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

radiotv10by radiotv10
24/12/2025
in IMYIDAGADURO
0
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye urubyiruko ruhanganisha abahanzi The Ben na Bruce Melodie kubihagarika, yemeza ko kuri we the Ben ari umuhanzi w’ikirangirire udakwiye kugira undi bagereranywa mu Rwanda.

Impaka ku ihangana hagati ya The Ben na Bruce Melodie zashyushye kuva mu minsi micye ishize, ubwo hamenyekanaga igitaramo Nu-Year Groove kizaba tariki 01 Mutarama 2026 kizahuriramo aba bahanzi bombi.

Ihangana ry’aba bahanzi ryarushijeho gushyuha ubwo bo ubwabo baryinjiragamo mu buryo bweruye biturutse ku kiganiro n’itangazamakuru baherutse gutanga, ndetse n’ibihangano n’ubutumwa bombi bakomeje gushyira hanze.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe na we wagize icyo avuga kuri izi mpaka zimaze igihe zishyushye, yasabye urubyiruko ruhanganisha aba bahanzi gusigaho.

Yagize ati “Ariko ibi bintu urubyiruko muhoramo byo guhanganisha abahanzi b’Abanyarwanda muzabireke rwose! The Ben ni umuhanzi w’ikirangirire mu Rwanda, utagomba kugereranywa n’undi uwo ari we wese! Umuziki ntabwo ari football, aho ukunda ikipe yawe ugapinga izindi.”

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje yibutsa abantu ko gukora ubuhanzi bivuna, kandi ko abantu bashobora gukunda abahanzi benshi birinze ubufana ku buryo abo badafana babasubiza inyuma.

Ati “Nta muhanzi wo mu Rwanda utsinda igitego uwundi, ahubwo bose batsindira igitego u Rwanda, bagatsindira igitego abakunzi babo.”

Minisitiri Nduhungirehe kandi mu bihe binyuranye yashyigikiye aba bahanzi bombi, aho yitabiriye igitaramo New Year Groove cya The Ben cyabaye tariki 01 Mutarama uyu mwaka, ndetse akaba yarakitabiriye nyuma y’iminsi micye anitabiriye icya Bruce Melodie yumvishirijemo abakunzi be album ye Colorful Generation, aho icyo gihe mu kwezi k’Ukuboza 2024, yanaguze album y’uyu muhanzi yishyuye Miliyoni 1 Frw.

Mu mpera z’umwaka ushize Nduhungirehe yitabiriye igitaramo cya Melodie anagura album ye
Tariki 01 Mutarama 2025 kandi yanitabiriye igitaramo cya The Ben muri BK Arena

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − six =

Previous Post

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Next Post

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Related Posts

Umukinnyi wa Filimi uzwi mu Rwanda ari guteza ibye birimo moto ngo akemura ikibazo afite

Umukinnyi wa Filimi uzwi mu Rwanda ari guteza ibye birimo moto ngo akemura ikibazo afite

by radiotv10
02/07/2026
0

Umukinnyi wa filimi akaba n’umurwenya uzwi nka Mitsutsu, yashyize ku isoko umuyoboro we wa YouTube n’ikinyabiziga cye cya moto, kugira...

Abagiye guterera ivi ku munara ufite uburebre bwa metero 440 bakomeje kuvugisha benshi ku Isi

Abagiye guterera ivi ku munara ufite uburebre bwa metero 440 bakomeje kuvugisha benshi ku Isi

by radiotv10
02/07/2026
0

Couple y'Abarusiya Angela Nikolau w’imyaka 33 na Ivan Beerkus w’imyaka 32 buriye umunara w’inyubako ya Empire State izwi cyane mu...

Umusore ukekwaho gusambanya ku ngufu Shaddyboo yafunzwe

Dosiye iregwamo Umukaraza ukekwaho gusambanya ku gahato Shaddyboo yazamuwe mu Bushinjacyaha

by radiotv10
30/06/2026
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza ushinjwa gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Mbabazi Shadia uzwi nka...

Undi munyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda yafashe ikiruhuko

Igitekerezo cy’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin cyazamuye impaka

by radiotv10
29/06/2026
0

Umuhanzi wanamanyekanye mu mwuga w’itangazamakuru, Uncle Austin yanenze abategura ibitaramo byitabirwa ku buntu, mu gihe ababitangaho ibitekerezo bavuga ko mu...

Umunyarwanda Kagarara yongeye kwandika amateka

Umunyarwanda Kagarara yongeye kwandika amateka

by radiotv10
29/06/2026
0

Uwizeye Enock uzwi nka Kagarara, nyuma yo guhura n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Umunyamerika IShowSpeed, yahuye noneho na Ashton Hall na...

Next Post
Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Uganda yacyuye abaturage bayo ba mbere bari mu Gihugu gikomeje kuvugwamo ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.