Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira uwo ihitana.
Iyi mpanuka yabereye mu isantere izwi nka Shangazi iherereye mu Murenge wa Ruharambuga muri aka Karere ka Nyamasheke, aho iyi modoka yari ipakiye sima yarenze umuhanda ikagwa mu manga.
Nta muntu waburiye ubuzima muri iyi mpanuka, kuko umushoferi n’uwo bari kumwe muri iyi modoka, bakomeretse, bagahita bajyanwa ku Kigo Nderabuzima kiri hafi y’ahabereye iyi mpanuka.
Iyi mpanuka ibaye mu gihe hirya y’ejo hashize mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 22 Ukuboza 2025 mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’imodoka y’ikamyo yari itwaye ibikomoka kuri peteroli bikekwa ko yacitse feri ikagonga ibindi binyabiziga.
Iyi kamyo yamanukaga ituruka i Nyanza ya Kicukiro yerecyeza Sonatubes, bikekwa ko yacitse feri ikagenda igonga ibinyabiziga yazangaga mu nzira byose birimo za moto n’izindi modoka.
Amakuru yatangajwe na Polisi y’u Rwanda, avuga ko iyi mpanuka ya Kicukiro yo yahitanye ubuzima bw’abantu batanu, mu gihe yakomerecyeje abandi icyenda, ikanangiza bimwe mu bikorwa remezo.
Polisi y’u Rwanda ikunze kugira inama abafite ibinyabiziga gusuzumisha ubuzirangenge bwabyo, kuko zimwe mu mpanuka nk’izi byagiye bigaragara ko ziterwa no kuba zitari zifite feri zikora neza, kandi byose bishingiye ku kudasuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

RADIOTV10







