Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari bazi neza ko igira ingaruka kuko na bo ubwabo batashoboraga kuyinywa cyangwa kuyiha ababo.
Aba bagabo bafatiwe mu midugudu ibiri itandukanye, aho umwe yafatiwe mu Mudugudu wa Bugesi mu Kagari ka Mburabuturo, ndetse n’uwa Susa wo mu Kagari ka Kivugiza.
Uretse guta muri yombi abagabo babiri, hanafashwe litiro 1,250 z’izi nzoga bita Muriture, zahise zimenwa kuko zitari zujuje ubuziranenge.
Ifatwa ry’aba bagabo ryemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ingace Ngirabakunzi, wavuze ko abakora inzoga nk’izi na bo ubwabo baba babizi ko zigira ingaruka ku bantu.
Yagize ati “Amakuru twamenye ni uko ubikora adashobora kubinywa cyangwa ngo abiha umwana we, kuko azi ingaruka zabyo.”
Yaboneyeho kandi kuburira abantu bijanditse mu bikorwa nk’ibi byo gukora inzoga nk’izi zitujuje ubuziranenge, kuko byahagurukiwe, ku buryo n’abatarafatwa bakwiye kwitegura ko bazafatwa.
Ati “Gahunda ni ugukomeza ibikorwa nk’ibi byo guca intege abakora ibi binyobwa byujuje inenge, ariko n’umuturage akumva ko afite inshingano zo kwirinda, kuko iyo abinyweye ari we bigiraho ingaruka bwa mbere.”
Polisi y’u Rwanda kandi ivuga ko inzoga nk’izi zikunze no kuba nyirabayazana w’ibindi bibazo bihungabanya umutekano, kuko abazinywa bata ubwenge bagakora ibidakorwa, bakishora mu bikorwa by’urugomo.
Ivuga kandi ko zikunze kuba nyirabayazana w’amakimbirane akunze kuba mu miryango, kuko hari bamwe mu bashakanye bazinywa, bagasinda, ubundi bakumva ko nta kindi bakora uretse kubangamira abo bashakanye n’abo mu miryango yabo.
RADIOTV10








