Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba cye amanitse mu mugozi yashizemo umwuka nyuma y’igihe gito umugore we yishinganishije mu nteko y’abaturage ko uyu musaza naramuka apfuye ntacyo bazamubaza.
Byaberereye mu mudugudu wa Runyanzovu ku mugoroba wo ku wa 23 Ukuboza ubwo umugore w’uyu Stanislas yavaga gutanga ikirego kuri RIB nabwo kubera amakimbirane bari bagiranye ashingiye ku mafaranga, yagera mu rugo agasanga umugabo we yamaze kwitaba imana.
Umukobwa wa Nyakwigendera witwa Musabyemariya Peragie avuga ko yahamagawe na musaza we kuri terefoni amumenyesha ko ise yapfuye we akemeza ko umubyeyi wabo bivugwa ko atarabanye neza n’abo mu rugo yaba yiyahuye.
Agira ati “Musaza wanjye yarampamagaye ambwira ngo uzi ko papa apfuye?,, mubajije uko bigenze ambwira ko yiyahuye ubwo mama yari yagiye kuri RIB avuga ko agiye gutanga ikibazo cya papa wacu. Yajyaga avuga ngo umunsi nzapfa muzahangayika, ati kandi nimfa niyahuye muzahomba”.
Bamwe mu baturage bashoboye kubona umurambo wa nyakwigendera babwiye Radio&Tv10 ko bashingiye ku byabanjirije uru rupfu ndeste n’uko basanze umurambo umeze basanga yaba atiyahuye.
Umujyanama w’ubuzima witwa Nyirahabimana Thereza ati “Nageze mu cyumba yiyahuriyemo, ariko mu bimenyetso bifatika nabonye, ntabwo ari ukwiyahura . umuntu wishwe n’umugozi apfira mu kirere amanitse hejuru, ariko we amaguru yakoraga hasi kandi yari ahinnye”.
Abarimo inshuti y’umuryango muri uyu mudugudu wa Runyanzovu bavuga ko uru rugo rwahoraga mu makimbirane ashingiye ku mikoreshereze y’umutungo, bamwe bakavuga ko uyu musaza ngo yaba yajyaga akubitwa n’umugore afatanyije n’abana.
Inshuti y’umuryango yitwa Bandeste Emmaneul iti “Ni amakimbirane amaze igihe twahoraga tubunga umugore akagaragaza akarengane n’umugabo akagaragaza ko bamuhohotera. Ariko amakuru tutahita twemeza ni uko hari abari kuvuga ko mu ijoro ryo kwa wa gatandatu yakubiswe n’umugore n’abana ndeste no ku cyumweru.”
Nyirahabimana Thereza nawe ati “Mu minsi ishize mu nteko y’abaturage umugore yaje mu nteko ari ku wa kabiri saa cyanda, aravuga ngo afitanye ibibazo n’umugabo ngo abana nibamwica ntazamubazwe.”
Ubwo Urwego rw’ubugenzacyaha bwageraga muri uru rugo hagakorwa iperereza ry’ibanze, abana bane ba nyakwigendera n’umubyeyi wabo bahise bafatwa kugira ngo bagire ibyo babazwa.
Gusa umuyobozi w’akarere ka Rusizi wihanganishije uyu muryango wabuze umubyeyi yirinze kwemeza ko batawe muri yombi ,icyakora avuga ko hakiri akazi k’iperereza kugira ngo hemezwe n’iba Mushinzimana Stanislas yiyahuye cyangwa yaba yishwe.
Meya ati “ Oya, iyo uvuze guta muri yombi uba uvuze ko umuntu yafunzwe, abantu bikekwa ko baduha amakuru bari kubazwa naho gutabwa muri yombi nta birimo. Icyo dusaba abaturage ni ugukomeza kubana neza birinda amakimbirane, niba hari n’ibyo batumvikaye ho ku mitungo, ntabwo igisubizo ari ukwiyambura ubuzima cyangwa ngo ubwambuye uwo mutumvikana.”
Abahungu babiri ba nyakwigendera n’abakobwa be babiri n’umugore wa Nyakwigendera bari bafashwe mu gihe hakorwaga iperereza ry’ibanze, Radio&Tv10 yaje guhabwa amakuru n’ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakarenzo ko bose baje kujyanwa n’urwego rw’iperereza kuri sitatiyo yarwo ya Nyakarenzo ikorera mu murenge wa Gashonga.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10








