Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yaciye ikipe y’Igihugu ya Misiri amande angana na $5,000 (arenga Miliyoni 7 Frw) kubera kwanga kuganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino wayihuje na Zimbabwe mu cyiciro cya mbere cy’Igikombe cya Afurika cya 2025.
CAF yemeje ko aya mande yashyizwe kuri Misiri kubera ko abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe batubahirije inshingano zabo zo kuganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino.
Nk’uko byatangajwe na CAF, itsinda ryose rya Misiri ryanyuze mu gice cyabugenewe abanyamakuru (mixed zone) ridahagaze ngo risubize ibibazo by’abanyamakuru.
Uretse ayo mande, CAF by’umwihariko yagaragaje ko Misiri yongeye kwanga gukorana n’itangazamakuru nyuma y’umukino w’icyiciro cya kabiri izahuramo na Afurika y’Epfo, ishobora gufatirwa ibindi bihano bikakaye.
CAF yongeye gushimangira ko kuganira n’itangazamakuru ari kimwe mu by’ingenzi bigize amategeko agenga amarushanwa yayo, aho ibiganiro byo nyuma y’imikino n’ibikorwa bya mixed zone bifasha kongera gukorera mu mucyo amarushanwa, guteza imbere umubano n’abafana, no kuzamura isura rusange y’umupira w’amaguru muri Afurika.
Aime Augustin
RADIOTV10










