Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu bakekwa harimo abo mu muryango we, kuko bikekwa ko bashobora kuba bari baramurambiwe.
Uyu musore w’imyaka 22 y’amavuko yabonetse kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama nyuma y’iminsi ibiri baramubuze, batazi aho aherereye.
Umurambo we wabonetse mu murima w’ibigori warakaswemo ibice, kuko igice cy’umutwe cyari kiri mu mufuka, mu gihe igihimba cyari ukwacyo.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Kagabo Jean Paul, wavuze ko uyu murambo wabonywe n’abari bagiye gutema ibigori, bagahita bamenyesha inzego na zo zihutiye kuhagera.
Yagize ati “Umutwe twasanze wari uri mu mufuka ariko igihimba kiri hanze, ni umuntu wari usanzwe afite ubumuga bwo mu mutwe.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko mu bo iperereza ryafashe bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uyu musore, harimo abo mu muryango, avuga n’impamvu.
Ati “Mu bakekwa rero harimo ababyeyi be, turakeka ko wenda baba bari bamurambiwe kuko hahise hatangira iperereza kuri bo n’abandi.’’
Kagabo Jean Paul avuga kandi ko umurambo wari ufite ibikomere ku bice bitandukanye by’umubiri, nko ku jisho no ku maguru, bigaragara ko ashobora kuba yarakubishwe ikintu cy’icyuma.
Ati “Inzego z’umutekano zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abamwishe kandi twizeye ko bazamenyekana.”
Mu gihe hahise hatangira iperereza riri no gukorwa kuri bamwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera, umurambo we wahise ujyanywa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Rwinkwavu.
RADIOTV10









