Abaturage bo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma bari baherutse kugaragaza ikibazo cy’inzu mberabyombi biyubakiye ku bufatanye n’Ubuyobozi yari yangiritse ikabura uyitaho ndetse n’ibikorwa byakorerwagamo bibateza imbere bigahagarara, bagarukanye amashimwe bavuga ko ubuvugizi bakorewe bwatanze umusaruro.
Mu mpera z’umwaka ushize wa 2025, ni bwo hari abaturage bo mu Murenge wa Murama babwiye RADIOTV10 ko babangamirwa cyane n’uko inzu mberabyombi bubatse ku bufatanye n’ubuyobozi bagamije kujya bakoreramo inama no kuyikodesha ku bayikenera, yaje kwangirika ku buryo yari yarabuze gikurikirana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwari bwabwiye Radio TV10 ko igiye kuvugururwa kimwe n’izindi nyubako za Leta.
Kuri ubu aba baturage bongeye kubwira Radio10 na TV10 ko bishimira ko ubuyobozi bwayivuguruye bukayisana ku buryo kuyicaramo muri iyi minsi bishimishije.
Uwitwa Annoncitha Gasagate ati “Umuyobozi dufite uyu munsi ndamushima cyane. Yasanze isa nabi arayikora neza, arayidekora iba salle nzima. Bari batangiye no kuyiganya kuyikoreramo ibyo byose nakubwiye (kuyikodesha no kuyikoreramo inama), ubu ngubu ni nyabagendwa. Iyo tuyicayemo tuba twumva twishimye.”
Undi witwa Mukantwari Veredianne yunzemo ati “Yari imeze nabi, abana nacu bari barahangayitse bajya gukodesha aho bakorera ubukwe, biratubabaza. Ubu irasa neza, numva n’ifoto wayijyanye uravuga uti mfite ifoto nziza.”
Abaturage bashima uruhare rw’itangamakuru ndetse n’ubuyobozi bwabafashije kugira ngo iki kibazo gikemurwe, kandi nabo bafite uruhare mu gukomeza kubungabunga ibikorwaremezo bahawe.





Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10








