Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari Akagari kose katayagira, bityo bakabaho mu kwirwanaho, rimwe na rimwe bikabateza ingaruka zirimo n’urupfu.
Amezi atandatu arashize, bamwe mu batuye mu Kagari ka Rubona, Umurenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bagaragaje ikibazo cy’amazi, begerejwe ariko ngo akaba atabageraho. Mu rwego rwo kwirwanaho, bajya kuyashaka mu bishanga kugira ngo babone ayo bakoresha mu ngo zabo.
Barayigirira Fabien ati “Ubu dutunzwe n’utuzi two ku gihiha dutega ku dusoko, kandi naho ni kure kugerayo, bisaba nk’igihe cy’isaha imwe, hamwe no kugaruka bifata nk’amasaha atatu.”
Barawigira James ati “Aya mazi tuyavoma kubera ko tuba twabuze ayandi. Twavugishije WASAC ngo badukemurire ikibazo cyo kutabona amazi, ariko twarategereje turaheba.”
Uretse aba baturage bavuga ko kugeza ubu ikibazo kitarakemuka, twanyarukiye no mu Kagari ka Nkomane mu Murenge wa Kanama, naho abahatuye batubwira ingorane bahura na zo uko bwije n’uko bukeye kubera ikibazo cyo kutagira amazi meza.
Niyimfasha Jean Bosco ati “Ikibazo cy’amazi hano ni ingorabahizi, kuko nk’aho nari ndi gutera umuti ni mu musozi byamfataga nk’amasaha atatu kugira ngo ngezeyo amazi twagera mu ngo zacu. Rero ni ibibazo kuko nta robine tugira; tuvoma amazi atemba cyangwa avumbuka mu rutare cyangwa mu mikingo, ugasanga abana bacu rimwe na rimwe iyo mikingo n’inkangu biri kubagwaho. Ubwo udapfuye aravunika.”
Tuzabana Noel ati “Turayabura burundu! Reba hariya mu kabande, mu bikuyu ni ho tuvoma amazi ari gutemba kuko nta kundi twabigenza. Ugasanga abana bari kurwara inzoka kubera amazi mabi. Leta rero yatwegereza za robine, abana bakajya kuyazana hafi ntibacikanwe n’amasomo.”
Aba baturage bo mu Kagari ka Nkomane bahabwa icyizere n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanama, Bwana Nzabahimana Evariste, wavuze ko bashonje bahishiwe kuko ngo bidatinze bazagerwaho n’amazi meza.
Gitifu Nzabahimana Evariste ati “Twemera ko amazi meza ari make ku baturage ba Nkomane, ariko arahagera n’ubwo adahagije. Hari umushinga munini uzagemura amazi muri biriya bice kandi waratangiye. Rwose inyota yabo y’amazi baraza kuyishyira vuba, kuko iki kibazo ubuyobozi burakizi kandi bwafashe ingamba zo kugikemura burundu.”
Icyakora, mu kiganiro n’itangazamakuru ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagiranye n’abanyamakuru mbere y’uko umwaka wa 2026 utangira, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bwana Mulindwa Prosper, yagarutse ku mushinga ugamije gukwirakwiza amazi mu mirenge itandukanye y’aka karere isanzwe igerwamo n’amazi make. Yagaragaje ko ibikorwa byo kubaka umuyoboro uyavana mu Karere ka Musanze byatangiye, gusa hakaba hakiri imbogamizi z’uruganda ruzatunganya ayo mazi rutararangira, bityo bigatuma abaturage batinda kugerwaho n’amazi meza.
Ni mu gihe, muri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere, biteganyijwe ko bitarenze umwaka wa 2029 buri Munyarwanda azaba agerwaho n’amazi meza, aho abatuye mu mijyi bazaba bakora urugendo rutarenze metero 200 bajya gushaka amazi meza, na metero 500 ku batuye mu cyaro.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10








