Umugabo n’umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y’ibihumbi 50 Frw nyuma yo gusanga benga inzoga zitemewe zizwi nk’Igikwangari, banasanganywe litiro 780 zazo.
Aba bantu bombi bafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mutarama 2026, Mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana, mu Karere ka Ruhango, ni umugabo w’imyaka 56 n’umugore w’imyaka 65.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yavuze ko nyuma yo gufata izi nzoga zitemewe, uru rwego ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, bayimeneye mu ruhame.
Abafashwe bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangiye kubakurikirana, iperereza rikaba rikomeje.
CIP Hassan Kamanzi yagize ati “Polisi ikomeje kwibutsa abaturage kwirinda gutanga no kwakira ruswa ndetse n’ibiyobyabwenge, kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”
Polisi kandi ikomeje kuburira buri wese kwirinda kwenga, gucuruza no kunywa igikwangari, kuko byangiza ubuzima bw’Abanyarwanda.
Agakomeza agira ati “By’umwihariko, Polisi ishimira abaturage bakomeje kwimakaza ihame ryo gutanga amakuru ku gihe kandi vuba, hagamijwe gukumira ibyaha. Ibi bigaragaza ko kubungabunga umutekano byabaye inshingano ya buri wese.”
Yavuze kandi ko uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo rwongera kwihanangiriza abakomeje kugira imyitwarire mibi igamije gukora ibyaha bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage, ko babireka burundu, kuko nta na rimwe Polisi izigera yihanganira uwo ari we wese ubyijandikamo; azajya afatwa ashyikirizwe ubugenzacyaha, amategeko yubahirizwe.



RADIOTV10








