Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

radiotv10by radiotv10
22/01/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo n’umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y’ibihumbi 50 Frw nyuma yo gusanga benga inzoga zitemewe zizwi nk’Igikwangari, banasanganywe litiro 780 zazo.

Aba bantu bombi bafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mutarama 2026, Mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana, mu Karere ka Ruhango, ni umugabo w’imyaka 56 n’umugore w’imyaka 65.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yavuze ko nyuma yo gufata izi nzoga zitemewe, uru rwego ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, bayimeneye mu ruhame.

Abafashwe bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byimana, aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangiye kubakurikirana, iperereza rikaba rikomeje.

CIP Hassan Kamanzi yagize ati “Polisi ikomeje kwibutsa abaturage kwirinda gutanga no kwakira ruswa ndetse n’ibiyobyabwenge, kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”

Polisi kandi ikomeje kuburira buri wese kwirinda kwenga, gucuruza no kunywa igikwangari, kuko byangiza ubuzima bw’Abanyarwanda.

Agakomeza agira ati “By’umwihariko, Polisi ishimira abaturage bakomeje kwimakaza ihame ryo gutanga amakuru ku gihe kandi vuba, hagamijwe gukumira ibyaha. Ibi bigaragaza ko kubungabunga umutekano byabaye inshingano ya buri wese.”

Yavuze kandi ko uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo rwongera kwihanangiriza abakomeje kugira imyitwarire mibi igamije gukora ibyaha bihungabanya umutekano n’ituze ry’abaturage, ko babireka burundu, kuko nta na rimwe Polisi izigera yihanganira uwo ari we wese ubyijandikamo; azajya afatwa ashyikirizwe ubugenzacyaha, amategeko yubahirizwe.

Abafashwe bahise batabwa muri yombi
Basanganywe litiro zirenga 700 z’iyi nzoga yitwa Igikwangari
Yamenewe mu ruhame kuko byagaragaraga ko ishobora kugira ingaruka

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × four =

Previous Post

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Next Post

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Related Posts

Why Some People Feel Tired After Socializing

Why Some People Feel Tired After Socializing

by radiotv10
22/01/2026
0

Have you ever spent time with friends or attended a social event, then felt extremely tired afterward? This is very...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

IZIHERUKA

Why Some People Feel Tired After Socializing
IMIBEREHO MYIZA

Why Some People Feel Tired After Socializing

by radiotv10
22/01/2026
0

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n'impamvu babishingiraho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Some People Feel Tired After Socializing

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.