Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

radiotv10by radiotv10
22/01/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na FARDC mu mujyi wa Uvira.

Ni amakuru ari gutangazwa nyuma yuko muri iki cyumweru ibintu bikomeje kuba bibi mu Mujyi wa Uvira uherutse kurekurwa n’abarwanyi b’Ihuriro rya AFC/M23.

Nyuma yuko uyu mujyi urekuwe na AFC/M23, uruhande bahanganye rugizwe na FARDC ndetse n’abafasha iki gisirikare cya Leta barimo inyeshyamba za Wazalendo, bahise bigabiza uyu mujyi.

Amakuru yatangajwe guhera kuri uyu wa Gatatu kandi avuga ko abarwanyi b’abacancuro b’abanyaburayi, bari no gukorana na FARDC mu bikorwa byo gucunga umutekano muri uyu Mujyi.

Amakuru dukesha urubuga Poliscoop Media, avuga ko aba bacancuro b’abanyaburayi, bari kugenda n’abasirikare ba FARDC mu marondo bari gukorera muri Uvira.

Uru rubuga kandi rwanashyize hanze ifoto igaragaza abo bacancuro bari kumwe n’abasirikare ba FARDC mu modoka y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nanone kandi undi ukoresha konti yitwa Kivu Utile kuri X, yanditseho ubutumwa agira ati “abacancuro b’abakoloni n’ababiligi bari muri Uvira.”

Gukoresha abacancuro mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DRC, si bishya, dore ko mu ntangiro za 2025 ubwo Umutwe wa M23 wafataga Umujyi wa Goma, bamwe mu bacancuro bafashaga FARDC, bafashwe mpiri n’abarwanyi b’uyu mutwe, ndetse bakaza kunyuzwa mu Rwanda boherezwa mu Gihugu cyabo ku Mugabane w’u Burayi.

Muri Nzeri umwaka ushize kandi, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani Lukoo Bihango, yagaragaje ko iki Gihugu cyakomeje gukoresha abacancuro.

Mu butumwa icyo gihe yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yanditseho “Black Water” izina rimenyerewe ku mutwe w’Abanyamerika w’abarwanyi b’abacancuro.

Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire yanenze uyu munyapolitiki, wagaragaje ko atewe ishema no kuba Igihugu cye gikoresha abacancuro, kandi abizi neza ko binahabanye n’amahame n’amasezerano mpuzamahanga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 + 2 =

Previous Post

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Next Post

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Related Posts

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, akomeje guterana amagambo na Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine) uherutse gutsindwa amatora...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

by radiotv10
22/01/2026
0

Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare w’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga yibukije abayobozi muri iri Huriro ko bakiri mu ntambara, kandi...

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

Haravugwa ikibazo cyateye ihungabana rikomeye ry’uburezi mu Burundi

by radiotv10
22/01/2026
0

Urwego rw’uburezi mu Gihugu cy’u Burundi ruravugwamo ihungabana ryatewe n’abarimu benshi bataye akazi kuva umwaka w’amashuri wa 2025-2026 watangira, aho...

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

by radiotv10
21/01/2026
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, mu gace ka Barcelona muri Espagne, gari ya moshi itwara abagenzi b’imbere mu...

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

by radiotv10
21/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rizasubira mu Mujyi wa Uvira nyuma yuko riwukuyemo abarwanyi baryo bose, ugahita wigabizwa n’uruhande bahanganye, rugatangira...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.