Amakuru atangwa n’abakurikiranira hafi ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi, bongeye kugaragara bakorana na FARDC mu mujyi wa Uvira.
Ni amakuru ari gutangazwa nyuma yuko muri iki cyumweru ibintu bikomeje kuba bibi mu Mujyi wa Uvira uherutse kurekurwa n’abarwanyi b’Ihuriro rya AFC/M23.
Nyuma yuko uyu mujyi urekuwe na AFC/M23, uruhande bahanganye rugizwe na FARDC ndetse n’abafasha iki gisirikare cya Leta barimo inyeshyamba za Wazalendo, bahise bigabiza uyu mujyi.
Amakuru yatangajwe guhera kuri uyu wa Gatatu kandi avuga ko abarwanyi b’abacancuro b’abanyaburayi, bari no gukorana na FARDC mu bikorwa byo gucunga umutekano muri uyu Mujyi.
Amakuru dukesha urubuga Poliscoop Media, avuga ko aba bacancuro b’abanyaburayi, bari kugenda n’abasirikare ba FARDC mu marondo bari gukorera muri Uvira.
Uru rubuga kandi rwanashyize hanze ifoto igaragaza abo bacancuro bari kumwe n’abasirikare ba FARDC mu modoka y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nanone kandi undi ukoresha konti yitwa Kivu Utile kuri X, yanditseho ubutumwa agira ati “abacancuro b’abakoloni n’ababiligi bari muri Uvira.”

Gukoresha abacancuro mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DRC, si bishya, dore ko mu ntangiro za 2025 ubwo Umutwe wa M23 wafataga Umujyi wa Goma, bamwe mu bacancuro bafashaga FARDC, bafashwe mpiri n’abarwanyi b’uyu mutwe, ndetse bakaza kunyuzwa mu Rwanda boherezwa mu Gihugu cyabo ku Mugabane w’u Burayi.
Muri Nzeri umwaka ushize kandi, Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jacquemain Shabani Lukoo Bihango, yagaragaje ko iki Gihugu cyakomeje gukoresha abacancuro.
Mu butumwa icyo gihe yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yanditseho “Black Water” izina rimenyerewe ku mutwe w’Abanyamerika w’abarwanyi b’abacancuro.
Icyo gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire yanenze uyu munyapolitiki, wagaragaje ko atewe ishema no kuba Igihugu cye gikoresha abacancuro, kandi abizi neza ko binahabanye n’amahame n’amasezerano mpuzamahanga.
RADIOTV10









