Rutahizamu w’Umunya-Mali, Adama Bagayogo, uheruka gutandukana n’ikipe ya Rayon Sports, yerekeje mu ikipe ya AS Kigali, aho yasinye amasezerano y’amezi atanu ahwanye n’imikino yo kwishyura.
Ibi byatangajwe n’ikipe ya AS Kigali ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, yerekana ndetse inaha ikaze umukinnyi Adama Bagayogo ukubutse muri Rayon Sports, nubwo yari yanavuzwe mu ikipe ya Etincelles FC.
Adama Bagayogo wari umaze imyaka ibiri mu ikipe ya Rayon Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe bwafashe umwanzuro wo gutandukana na we nyuma y’uko bigaragaye ko umusaruro we mu kibuga utari uhagije nk’uko babyifuzaga. Byongeye kandi, iyi kipe yari yaranongereye umubare w’abanyamahanga, bigatuma hari abagomba kuyisohokamo uko byagenda kose.
Kuri ubu, Adama Bagayogo yamaze kwerekeza mu ikipe ya AS Kigali, iheruka gusinyisha abandi bakinnyi babiri ari bo Sunday Inemesit Akang na Gedeon Bendeka, ndetse ikaba iheruka no kugurisha muri Police FC abakinnyi babiri ari bo Rudasingwa Prince n’umukinnyi w’umurongo w’inyuma Isaac Eze.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10











