Ukoresha izina rya Atanya [Phionah] ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n’impaka, yavuze ko ariya mashusho yayifashe ubwo yari ahagaze nabi ku mufuka ndetse amaze gutekerwa umutwe n’uwari wamwizeje akazi, bikamutera agahinda, akakivura atanga buriya butumwa.
Ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi hari impaka zazamuwe n’ubutumwa bw’amashusho bw’uyu mukobwa wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite ubukene, aho yanitanzeho urugero ko na we yugarijwe n’ubukene, ariko ko uwamubona atabimukekeraho.
Mu butumwa bwe aherutse gutangaza bukanyura kuri TikTok, hari aho agira ati “Mundebe ndasa neza…ndamutse ngiye mu mujyi, abana bo mu mujyi batangira ngo ‘wanteje imbere’. Ariko urabizi se? Kuri MoMo mfiteho 300 Frw…uzi telefone nkoresha, ariko ndakennye.”
Muri ubwo butumwa, uyu mukobwa yasabaga inzego za Leta kugira icyo zikora kuri iki kibazo, aho yagize ati “Ibi ni byo Guverinoma ikwiriye kwitaho kuko turakennye. Ariko ntibabibona. Turakennye, Turakennye ntimukatubone dusa neza turakennye.”
Ni ubutumwa bwazamuye impaka ndende, byumwihariko zazamuwe na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bibasiye uyu mukobwa, bavuga ko yasebeje urubyiruko rw’u Rwanda, bavuga ko rudakennye ahubwo ko hari bamwe banze gukura amaboko mu mifuka ngo bajye gushakisha imibereho.
Impaka zaje kuba ndende, aho uwitwa Ignatius Kabagambe usanzwe ari Umuvugizi wa Kaminuza y’u Rwanda, uzwiho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, yanditse ubutumwa kuri X, anenga ibyatangajwe n’uyu mukobwa, agera n’aho amushyira mu gatebo kamwe n’abatifuriza ineza u Rwanda, mu mafoto yashyize kuri uru rubuga nkoranyambaga.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragarije uyu mugabo ko yarengereye, kuko kuba uriya mukobwa yavuze buriya butumwa bitari bikwiye gutuma amugereranya n’abagambirira inabi ku Gihugu cy’u Rwanda.
Byagenze gute ngo uyu mukobwa avuge kuriya
Mu kiganiro yatambukije ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok cyatambukaga imbonankubone (Live), uyu mukobwa yagarutse ku cyamuteye kuvuga buriya butumwa ko “Urubyiruko rw’u Rwanda rukennye.”
Yavuze ko hari umuntu wari wamuhuje n’undi wagombaga kumuha akazi ariko ngo ‘kabi’ [ntiyavuze ako ari ko] ariko akakemera, akajya no gukora ikizamini cyo kubazwa imbonankubone (Interview).
Avuga ko nyuma yo gutsinda icyo kizamini cya Interview, bwacyeye akitegura nk’ugiye gutangira akazi, ahamagara uwo wari wakamuhaye, akamubwira ko kugira ngo agatangire hari amafaranga agomba kubanza kwishyura.
Uwo munsi ibi byabayeho ni nabwo yafashe ariya mashusho yazamuye impaka, ati “Ndamubwira nti ‘none se kugira ngo nze mu kazi ndabanza nkishyura?’ arambwira ngo ‘yego’.”
Avuga ko uwo muntu yari yabanje kumubwira ko azishyura ibihumbi 30 Frw, akamusaba ko yaba akora akazi akazayishyura nyuma, ariko akamuhakanira.
Ati “Arambwira ati ‘icyakora ikintu cyashoboka’ ngo ni uko nabanza nkamwishyura. Bucyeye ndamubwira nti ‘amafaranga ntayo mfite’.”
Ngo muri uko kuganira, uwo wari wamwizeje akazi yaje guhinduka ngo amubwira ko yishyura ibihumbi 15 Frw, ari na ho yahise abona ko ari ubutekamitwe.
Avuga ko ibitekerezo byamubaye byinshi mu mutwe, akagira n’agahinda, kandi ko kugira ngo akivure, ajya kuri TikTok ubundi agatanga ubutyumwa, ari na bwo yahitaga atanga buriya bwarikoroje.
Ati “Ubwo mba nkoze iriya video. Nari mbabaye ariko, ibaze gushaka akazi nta mafaranga ufite […] barakanyima, ndababara, mba depressed, mama wanjye arabibona,…”
Avuga ko ubwo yafataga ariya mashusho, ari bwo ibyo byose byari bimaze kuba, agasigara mu rugo wenyine. Ati “Ndavuga nti se iyi myenda ngiye kuyikuramo, ndavuga nti ‘reka nge kwikorera content’ mba ndaje ndavuga nti ‘turakennye’.”
Uyu mukobwa avuga ko yatunguwe n’uburyo abantu bakiriye buriya butumwa bwe, bakabujyana mu murongo mubi kandi atari cyo yari agamije, ahubwo ko yashakaga kugaragaza ikibazo.
Avuga kandi ko nyuma yuko atangaje buriya butumwa hari inshuti ye yahise imurangira akandi kazi, ndetse ubu akaba ari kugakora.
RADIOTV10









