Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha abantu, akaza kurekurwa, yavuze ko atazongera kubikora ukundi kuko na we yumvise ibibi byabyo.
Uyu Heradi Sefu Josué uzwi nka Prophet Joshua, we n’abandi bantu bane, bari batawe muri yombi tariki ya 17 na 18 Ukuboza 2025, baza kurekurwa by’agateganyo tariki 30 Ukuboza 2025.
Uyu mugabo wakunze kugaragara mu bikorwa binyuranye nko mu bitaramo anyanyagiza amafaranga ayaha abantu, yavuze ko nyuma yo gufungirwa kiriya cyaha, yazinutswe ibi bikorwa, kuko yamaze kumenya ko ari icyaha.
Yagize ati “Josua sinzongera gukora ibyo nakoze kubera ko nabikoze mbikuye mu mico y’ibindi Bihugu bibifata nk’ibintu byiza ariko mu muco w’Abanyarwanda ntabwo byagaragaye neza.”
Yaboneyeho kandi gushimira ubuyobozi bw’u Rwanda, ahereye ku Mukuru warwo ndetse n’Abanyarwanda muri rusange, kuko nubwo yakoze biriya bikorwa bigize icyaha, ariko batamutereranye.
Ati “kubera ko batamfashe nk’icyihebe bakandeka nkakomeza gukurikiranwa ndi hanze, hari umuntu ushobora kurekura akaba ari bwo akora amakosa ariko Josua ndacyasaba imbabazi kandi bumve ko imbabazi nsaba atari iz’uburyarya cyangwa kuko ndi hanze. Kandi imbabazi nyakuri ni izisabwe n’umuntu wemera ikosa kandi ntazarisubire.”
Yavuze ko nyuma yo gusobanurirwa ibibi bya biriya bikorwa, na we yaje gusanga ari byo, kandi ko na we bishobora kumugiraho ingaruka.
Ati “Hari igihe ushobora kuba ufite ubushobozi bwo gufasha umuntu umwe, watanga amafaranga mu ruhame abantu bakagira ngo ufite ubushobozi bwafasha Igihugu cyose, rimwe na rimwe bakaba banantega bakangirira nabi.”
Uyu mugabo avuga ko gufungwa kwe atabifata nk’ibintu bibi, ahubwo ko byamubereye isomo kuko byatumye abona umwanya wo kwitekerezaho no kumva neza amakosa yakoraga.
RADIOTV10








