Umwarimu wo muri Kaminuza uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, hari amakuru avuga ko abo baryamanaga yabishyuraga hagati y’ibihugu 40 Frw n’ibihumbi 100 Frw, akanabasaba kumuhuza n’abakobwa bakiri amasugi ngo abasambanye.
Uyu mwarimu witwa Dr Manirakiza Benjamin yamaze gukorerwa dosiye ndetse ishyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo buzamuregere Urukiko rubifitiye ububasha.
Dr. Manirakiza Benjamin w’imyaka 41 y’amavuko akaba akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye abashukisha amafaranga, icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, no gucura umugambi wo gukora icyaha.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Ukweli Times, avuga ko uyu mwarimu wo muri kaminuza yishyuraga abana b’abakobwa yabaga amaze gusambanya, amafaranga ari hagati y’ibihumbi 40 Frw n’ibihumbi 100 Frw.
Mu isesengura ryakozwe n’umunyamakuru w’iki kinyamakuru, yavuze ko uyu mwarimu wa kaminuza yajyaga asaba abo amaze gusambanya, kumurangira abandi bana b’abakobwa bakiri amasugi, cyangwa basambanye inshuro imwe, kandi byaba byiza bakaba bafite amabere ataragwa, agishinze.
Abakekwaho kuba barasambanyijwe n’uyu mwarimu, bavutse hagati ya 2005 na 2009 (uwavutse muri 2005, uwo muri 2007, uwo muri 2008 n’uwo muri 2009).
Uyu mwarimu kandi afunganywe n’abandi bantu; Umuhoza Hamida, Ineza Fidella, na Mucyo Vanessa nabo bakurikiranyweho gucura umugambi wo gukora icyaha ndetse no gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.
Amakuru avuga ko uwitwa Mucyo Vanessa, ubwo yari amaze gukorana imibonano mpuzabitsina n’uriya mwarimu, bumvikanye ko yamurangira umwana w’umukobwa wiga mu mashuri yisumbuye ufite imyaka 16.
Uyu mwana w’umukobwa bivugwa ko yari afite amabere agishinze, yaje gusambanywa n’uriya mwarimu wa Kaminuza akaza kumwishyura ibihumbi 100 Frw.
Naho uwitwa Umuhoza Hamida na we uregwa muri iyi dosiye, na we yumvikanye na Dr. Manirakiza Benjamin kumushakira umwana w’umukobwa w’isugi unafite amabere ashinze, amuhemba ibihumbi bitanu (5 000 Frw), ubundi aza kumuhuza na we.
Uwo mukobwa w’imyaka 18 y’amavuko wahujwe n’uregwa kuri ubu bwumvikane, ngo na we baje kuryamana.
Naho Ineza Fidella na we uregwa muri dosiye imwe n’uriya mwarimu wa Kaminuza, na we bagiranye ubwumvikane ko yamushakira abana b’abakobwa b’amasugi, akabasambanya ubundi akabishyura ibihumbi 100 Frw, na we akajya amuha komisiyo ya 5 000 Frw.
RADIOTV10











