Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge.
Uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Masambu mu Kagari ka Rubona, Umurenge wa Bweramana mu ijoro ryo kuri uyu wa 28 rishyira 29 Mutarama 2026,
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amjyepfo, CIP Hassan Kamanzi yavuze ko “Polisi yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no gukoresha ibiyobyabwenge. Yafatanywe ibilo birenga bibiri (2) by’urumogi.”
Uyu mugabo wafashwe, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabagali, mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza ku byaha akekwaho.
Polisi, ku bufatanye n’izindi nzego, ikomeje ubukangurambaga bugenewe abaturage, by’umwihariko urubyiruko, bugamije gukumira ibyaha, cyane cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’igikwangari (inzoga zitemewe), kuko byangiza ubuzima bw’Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko.
Polisi ikomeje gushimira abaturage bakomeje kurangwa n’umuco mwiza wo kumenya ko umutekano ari inshingano rusange, aho bagira uruhare rufatika mu gutanga amakuru ku gihe kandi vuba, bigamije gukumira no kurwanya ibyaha.
Polisi kandi irasaba buri wese kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko, by’umwihariko gucuruza, gukwirakwiza, gutunda no kunywa urumogi, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
CIP Hassan Kamanzi, yavuze kandi Polisi yibutsa ko itazigera yihanganira uwo ari we wese uzakora ibinyuranyije n’amategeko, kuko amayeri yose akoreshwa akomeje gutahurwa, kandi uzabifatirwamo azafatwa ashyikirizwe Ubugenzacyaha kugira ngo amategeko yubahirizwe.
RADIOTV10







