• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Gukundana hagati y’abakozi babiri bakorana hari icyo bitwaye?: Kuki hari aho babibuzanya

radiotv10by radiotv10
07/02/2026
in IMYIDAGADURO
0
Gukundana hagati y’abakozi babiri bakorana hari icyo bitwaye?: Kuki hari aho babibuzanya
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu bamara igihe kinini ku kazi, kenshi kurusha igihe bamara mu rugo. Ibi bituma ibisanzwe ari ubucuti bishobora gukura, rimwe na rimwe bikabyara urukundo. Nubwo urukundo mu kazi ari ngombwa ku bakorana, harigihe birenga urukundo rukenewe bigatera abakoresha kugira  impungenge ku musaruro w’akazi no ku myitwarire iboneye mu kazi.

Si buri gihe , urukundo mu kazi rugira ingaruka mbi. Iyo abantu bishimye, akenshi baba bafite imbaraga, akanyamuneza  kandi bagahorana umutima mwiza. Ibi bishobora gufasha umukozi kwibanda ku nshingano ze no kwishimira akazi. Iyo abantu babiri bari mu rukundo bagashobora kurinda no gucunga amarangamutima yabo, bakibanda kunyungu zibyo bakora, bakuzuza inshingano zabo neza kandi bakubaha amategeko n’amabwiriza y’akazi, urukundo rwabo rushobora kutagira icyo ruhindura ku musaruro wabo.

Ibibazo bishobora kugaragara iyo amarangamutima yihariye atangiye kuvangwa n’umwanya w’akazi. Bamwe mu bakundana bashobora kumara igihe kinini bavugana, bagasangira amakuru cyangwa bagafata umwanya mu nini mu kugenzurana mu gihe cy’akazi. Ibi bishobora gutera kudakurikira neza inshingano bigatuma umwanya w’akazi ugabanuka bikagabanya umusaruro wari witezwe.

Ikindi kibazo ni ukutagira ubutabera mu kazi. Iyo umwe mu bakundana afite ububasha buruta ubwa bandi mu kazi, hashobora kugaragara cyangwa hakabo kwishyira hejuru kuwo bakundana bigatera abandi bakozi  kumva batanyuzwe n’ibyemezo byo mu kazi cyangwa bakabona ko ibyemezo bifatwa bitari ku buryo bungana. Ibi bishobora kwangiza icyizere no gutera umwuka mubi mu bakorana.

Imyitwarire yo mukazi nayo ishobora kugerwaho n’ingaruka iyo imbibi z’urukundo mu kazi  zidacunzwe neza. Kwerekana urukundo imbere y’abandi, kurakara ku kazi cyangwa gusangiza bagenzi bawe amakuru y’urukundo rwanyu bishobora gutera akajagari ku kazi. Iyo urukundo rurangiye nabi, amarangamutima ashobora gukurikira n’inyungu zo mu kazi, bigatera ibihombo inyungu za kazi , kutumvikana kwa bari gukunda bikabangamira imikorere y’abandi.

Kubera izi mpungenge, Abantu bakundana ku kazi bagomba gutandukanya neza ubuzima bwabo bwite n’inshingano zakazi bakora . Ibi bisobanuye ko kwibanda ku kazi mu gihe cy’amasaha y’akazi, kubaha bagenzi babo bakorana bose  no gukurikiza amategeko y’aho bakorera ari ikintu kingenzi gikomba kuranga umubano wabo. Ibigo byinshi bigira amabwiriza agamije gufasha abakozi gucunga urukundo mu kazi mu buryo buboneye.

Urukundo ku kazi si ikibazo buri gihe. Ikibazo nyamukuru ni imyitwarire y’abakozi. Iyo abantu bubahiriza amahame kandi bagakora mu buryo bw’umwuga, urukundo n’akazi bishobora kubana nta nkomyi. Ariko iyo amarangamutima yihariye aganje nyirayo, umusaruro w’akazi n’imyitwarire iboneye ikwiye abakozi bishobora kugabanuka bigatanga umusaruro muke.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − nine =

Previous Post

Muri Gasabo haravugwa umugabo bita ‘Pasiteri’ ukekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito bashakanye

Next Post

Perezida wa FERWAFA yinjiye muri komite nshya ya CECAFA ikomeje kunengwa

Related Posts

Umukinnyi wa Filimi uzwi mu Rwanda ari guteza ibye birimo moto ngo akemura ikibazo afite

Umukinnyi wa Filimi uzwi mu Rwanda ari guteza ibye birimo moto ngo akemura ikibazo afite

by radiotv10
02/07/2026
0

Umukinnyi wa filimi akaba n’umurwenya uzwi nka Mitsutsu, yashyize ku isoko umuyoboro we wa YouTube n’ikinyabiziga cye cya moto, kugira...

Abagiye guterera ivi ku munara ufite uburebre bwa metero 440 bakomeje kuvugisha benshi ku Isi

Abagiye guterera ivi ku munara ufite uburebre bwa metero 440 bakomeje kuvugisha benshi ku Isi

by radiotv10
02/07/2026
0

Couple y'Abarusiya Angela Nikolau w’imyaka 33 na Ivan Beerkus w’imyaka 32 buriye umunara w’inyubako ya Empire State izwi cyane mu...

Umusore ukekwaho gusambanya ku ngufu Shaddyboo yafunzwe

Dosiye iregwamo Umukaraza ukekwaho gusambanya ku gahato Shaddyboo yazamuwe mu Bushinjacyaha

by radiotv10
30/06/2026
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza ushinjwa gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato Mbabazi Shadia uzwi nka...

Undi munyamakuru w’umunyabigwi mu Rwanda yafashe ikiruhuko

Igitekerezo cy’umuhanzi akaba n’umunyamakuru Uncle Austin cyazamuye impaka

by radiotv10
29/06/2026
0

Umuhanzi wanamanyekanye mu mwuga w’itangazamakuru, Uncle Austin yanenze abategura ibitaramo byitabirwa ku buntu, mu gihe ababitangaho ibitekerezo bavuga ko mu...

Umunyarwanda Kagarara yongeye kwandika amateka

Umunyarwanda Kagarara yongeye kwandika amateka

by radiotv10
29/06/2026
0

Uwizeye Enock uzwi nka Kagarara, nyuma yo guhura n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Umunyamerika IShowSpeed, yahuye noneho na Ashton Hall na...

Next Post
Perezida wa FERWAFA yinjiye muri komite nshya ya CECAFA ikomeje kunengwa

Perezida wa FERWAFA yinjiye muri komite nshya ya CECAFA ikomeje kunengwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Ni iki cyatumye Guverinoma ya Tanzania yohereza abasirikare n’abapolisi benshi mu mijyi itandukanye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.