Umugabo w’imyaka 40 ukekwaho kwicira mugenzi we mu isantere yo mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, aho basangiraga izonga; agahita atoroka, yafatiwe mu Karere ka Rubavu agerageza gutoroka.
Uyu mugabo witwa Erneste akekwaho kwica mugenzi we Mbituyimana Ildephonse w’imyaka 30 mu ijoro ryo ku ya 04 Gashyantare 2026.
Nyuma y’ubu bwicanyi bwakoreye mu isantere yitwa Rucyeri iri mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, uyu mugabo ubukekwaho yahise atoroka, hahita hatangira ibikorwa byo kumushakisha.
Inzego zahise zitangira kumushakisha zinakorana n’abaturage, aza gufatirwa mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.
Amakuru y’ifatwa ry’uyu mugabo, yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko Erneste yafatiwe mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu ubwo yariho agerageza gutoroka.
CIP Kamanzi yagize ati “Nyuma yo gutera icyuma mugenzi we wahise anahasiga ubuzima, uyu ukekwa yahise acika.”
Yakomeje agira ati “Ku bufatanye bw’abaturage na Polisi rero twamufatiye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rubavu arimo agerageza gutoroka ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubavu aho iperereza ryahise ritangira.”
Nyuma yuko Erneste afashwe, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rubavu, mu gihe hagikomeje iperereza no gukorwa dosiye ngo ishyikirizwe inzego z’Ubutabera.
CIP Kamanzi avuga ko gufata uyu mugabo byanagizwemo uruhare n’abaturage batanze amakuru, aboneraho no kubashimira ku bufatanye bwiza bukomeje kubaranga hagati yabo na Polisi y’u Rwanda.
Yaboneyeho kandi kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, anasaba abaturage kwirinda ikintu cyose cyabaganisha mu ntonganya n’amakimbirane nk’ariya yavuyemo urupfu.
RADIOTV10










