Monday, February 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Amakuru mashya: Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Dj Toxxyk

radiotv10by radiotv10
09/02/2026
in IMYIDAGADURO
0
Amakuru mashya: Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Dj Toxxyk
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Shema Arnaud de Boscher uzwi nka Dj Toxxyk wari wajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 09 Gashyantare 2026, n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma yuko mu cyumweru gishize rwari rwaburanishije ubujurure bwe.

DJ Toxxyk akurikiranyweho ibyaha birimo icy’ubwicanyi budaturutse ku bushake gishingiye ku kuba yaragonze umupolisi agahita ahasiga ubuzima.

Aregwa kandi icyaha cyo guhunga umaze guteza cyangwa se gukora impanuka, icyo gukoresha ibiyobyabwenge cyangwa se urusobe ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’icyo kwanga ko bagusuzumisha ibyuma bipima ko wanyoye ibisindisha.

DJ Toxxyk watawe muri yombi tariki ya 21 Ukuboza 2025, nyuma yo kugonga umupolisi wari mu kazi, agahita yitaba Imana, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge tariki 21 Mutarama 2026, ariko nticyamunyura, ahita ajuririra Urwisumbuye.

Urubanza ku bujurire bwari bwatanzwe na Dj Toxxyk bwari bwaburanishijwe ku wa Gatatu w’icyumweru tariki 04 Gashyantare 2026, mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Mu iburanisha, uregwa yavuze ko atigeze ananiza ubutabera kuko yemeye bimwe mu byaha aregwa, nk’iki cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Uregwa n’umwunganizi we mu mategeko, bavuze ko urupfu rwa nyakwigendera rwaturutse ku mpanuka ikomeye yabayeho.

Umunyamategeko wa Dj Toxxyk yavuze kandi umuryango w’umukiliya we wasuye uwa nyakwigendera ukawusobanurira ibyabaye ko ari impanuka, ndetse ukanasaba imbabazi, kandi wazihawe.

Uregwa kandi yavugaga ko afite umwana muto yitaho uri mu rugo, ndetse n’ababyeyi be bari ku Mugabane w’u Burayi, barwaye, bityo asaba Urukiko kurekurwa.

Urukiko Rwisumbuye rwashingiye ku mpamvu zashingiweho n’Urukiko rwaburanishije mbere uru rubanza ku ifungwa ry’agateganyo, rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho gukora ibyaha akekwaho, birimo nko kuba yaremeye ko yagonze uriya mupolisi, ndetse ibyaha aregwa bikaba bikomeye bihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu.

Dj Toxxyk

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × four =

Previous Post

How Rwanda’s Digital ID will let citizens control their personal information

Related Posts

Umunyarwenya Burikantu arishimira kugura imodoka y’inzozi ze

Umunyarwenya Burikantu arishimira kugura imodoka y’inzozi ze

by radiotv10
09/02/2026
0

Umunyarwenya Mwitende Abdoulkarim uzwi nka Burikantu, yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba yaguze imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz yahoze...

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwemeje ko Prince Kid yafatiwe muri America

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwemeje ko Prince Kid yafatiwe muri America

by radiotv10
09/02/2026
0

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwemeje ko bwagize uruhare mu ifatwa rya Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid wafatiwe muri Leta...

Kim Kardashian na Lewis Hamilton bagaragaye barebana akana ko mu jisho nyuma yuko havuzwe urukundo rw’ibanga

Kim Kardashian na Lewis Hamilton bagaragaye barebana akana ko mu jisho nyuma yuko havuzwe urukundo rw’ibanga

by radiotv10
09/02/2026
0

Ibirangirire Kim Kardashian, na Lewis Hamilton bamaze igihe bavugwa ko bari mu rukundo, bagaragaye bari kumwe bareba umupira, banyuzamo bakarebana...

Gukundana hagati y’abakozi babiri bakorana hari icyo bitwaye?: Kuki hari aho babibuzanya

Gukundana hagati y’abakozi babiri bakorana hari icyo bitwaye?: Kuki hari aho babibuzanya

by radiotv10
07/02/2026
0

Abantu bamara igihe kinini ku kazi, kenshi kurusha igihe bamara mu rugo. Ibi bituma ibisanzwe ari ubucuti bishobora gukura, rimwe...

Weekend of events in Rwanda: Here are the events to expect

Weekend of events in Rwanda: Here are the events to expect

by radiotv10
06/02/2026
0

This weekend across Rwanda is packed with a mix of adventure, nature, music, and social events. Whether you love the...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Dj Toxxyk
IMYIDAGADURO

Amakuru mashya: Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Dj Toxxyk

by radiotv10
09/02/2026
0

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

How Rwanda’s Digital ID will let citizens control their personal information

09/02/2026
Polisi y’u Rwanda yavuze amakuru yamenye ku muntu ukekwaho ubujura umaze iminsi itanu muri rigore

Polisi y’u Rwanda yavuze amakuru yamenye ku muntu ukekwaho ubujura umaze iminsi itanu muri rigore

09/02/2026
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare mu Rwanda bwavuze ku iperereza riri gukorwa kuri Brig.Gen.Gakwerere wahoze mu buyobozi bwa FDLR

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare mu Rwanda bwavuze ku iperereza riri gukorwa kuri Brig.Gen.Gakwerere wahoze mu buyobozi bwa FDLR

09/02/2026
Ibinengwa n’ibidasobanutse ku munyamakuru Hariana wagaragaye abaza Trump ibibazo ku by’u Rwanda na DRC

Ibinengwa n’ibidasobanutse ku munyamakuru Hariana wagaragaye abaza Trump ibibazo ku by’u Rwanda na DRC

09/02/2026
Umunyarwenya Burikantu arishimira kugura imodoka y’inzozi ze

Umunyarwenya Burikantu arishimira kugura imodoka y’inzozi ze

09/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bwa Dj Toxxyk

How Rwanda’s Digital ID will let citizens control their personal information

Polisi y’u Rwanda yavuze amakuru yamenye ku muntu ukekwaho ubujura umaze iminsi itanu muri rigore

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.