Umuhanzi Yvan Muziki yatunguye mugenzi we Marina, amwambikira impeta y’urukundo ku rubyiniro ubwo yaririmbaga mu gitaramo yamurikiyemo album ye “Inganzo Ntahangarwa”, amusaba ko bazashyingiranwa, undi amubwira ‘Yego’.
Ibi byabaye mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, habura amasaha macye ngo hizihizwe umunsi w’abakunda, uzwi nka Valentine’s Day cyangwa Saint Valentin.
Muri iki gitaramo cyabereye muri Kigali Universe, ubwo umuhanzi Yvan Muziki yariho aririmba yahamagaye Marina ku rubyiniro ngo baririmbane, aza kumutungura amwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazashyingiranwa, undi na we arabimwerera.
Yvan Muziki bamaze igihe kinini bavugwa mu rukundo, dore ko bakunze kugaragara kenshi bari kumwe mu bikorwa binyuranye nko mu bitaramo, ndetse n’ahandi hanyuranye.
Ubwo Umuhanzikazi Marina yari amaze kwambikwa impeta na Yvan Muziki, yavuze ko yishimiye cyane, kandi ko byamutunguye kuko atari azi ko iyi gahunda ihari, kandi yari amaranye iminsi n’uyu mukunzi we.
Ati “Byantunguye pe ndavuga nti ‘ibi ni ibiki?’ kuko njye na we ejo twaririrwanye, n’uyu munsi twirirwanye umunsi wose, ndavuga nti ‘ese ibi bintu yabikoze ryari? Hari ukuntu uba udafite igitekerezo na gito ku kintu.”
Marina avuga ko nubwo atari abyiteguye, ariko akurikije umubano yari afitanye na Yvan Muziki nanone yumva ko ari ibisanzwe. Ati “Ntabwo nabitekerezaga ariko n’ubundi ni ho byerecyezaga, ndatunguwe ariko ndanishimye.”
Uyu muhanzikazi wavuganaga amarangamutima menshi, yavuze ko ubu agiye gutangira gutekereza kuzashyingiranwa n’umukunzi we Yvan Muziki. Ati “Ngiye kuba umugore, Yesu Krist, ngo iki?”
Aba bahanzi kandi banaririmbanye indirimbo yitwa ‘Urugo Ruhire’ ya Masamba Intore, yasubiwemo na Yvan Muziki, aho bayiririmbye nyuma yuko bambikanye impeta y’urukundo.

RADIOTV10











