Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, ryatangaje ko ingengo y’imari y’isiganwa rya Tour du Rwanda 2026 yazamutseho 50%, igera kuri miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda, ugereranyije na miliyari 1.3 Frw yakoreshejwe mu mwaka ushize.
Ibi byemejwe na Visi Perezida wa Mbere wa FERWACY, Valentin Bigango, wavuze ko kwiyongera kw’ingengo y’imari bijyanye no kuzamura urwego rw’isiganwa no kurigeza ku rwego mpuzamahanga.
Umuhuzabikorwa w’irushanwa, Hubert Nkurayija, na we yemeje ko ayo mafaranga azifashishwa mu gutegura neza irushanwa, kongera uburyo bwo kuritangaza kuri televiziyo no ku mbuga nkoranyambaga, ndetse no kwakira neza amakipe azitabira.
Yagize ati: “Uyu mwaka abantu bazashobora gukurikira isiganwa imbonankubone kuri televiziyo, aho rizanyura hose mu gihugu.”
Amakipe 18 ni yo yamaze kwemeza ko azitabira iri siganwa, harimo amakipe atatu yo mu Rwanda ari yo Team Rwanda, Benediction Cycling Club na May Stars.
Tour du Rwanda 2026 izakinirwa mu duce umunani dukurikira:
- Agace ka 1: Rukomo – Rwamagana (174 km)
- Agace ka 2: Nyamata – Huye (135 km)
- Agace ka 3: Huye – Rusizi (145 km)
- Agace ka 4: Karongi – Rubavu (127 km)
- Agace ka 5: Rubavu Criterium (82 km)
- Agace ka 6: Rubavu – Musanze (84 km)
- Agace ka 7: Musanze – Kigali (147 km)
- Agace ka 8: Kigali – Kigali (99 km)
Iri siganwa rifatwa nk’irya mbere muri Afurika, rikaba riteganyijwe kuzongera kwamamaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere umukino w’amagare mu gihugu.
Aime Augustin
RADIOTV10











