Umushoramari Kakooza Nkuliza Charles (KNC) akaba na Perezida w’ikipe ya Gasogi United yatewe mpaga n’iya Rayon Sports nyuma yo kubura ku kibuga, arasaba abakunzi b’umupira w’amaguru gutuza bagategereza ubutabera buzahabwa iyi kipe.
Ni nyuma yuko iyi kipe ya Gasogi United itewe mpaga na Rayon Sports mu mukino wari kuzihuza mu ijoro ryacyeye kuri Sitade Amahoro, ariko iyi kipe ikabura.
Uretse guterwa mpaga y’ibitego 3-0, iyi kipe kandi yanaciwe amande ya miliyoni 2 Frw azatangwa mbere yuko ikina umukino igomba gukurikizaho.
Perezida wa Gasogi United, n’ubundi mbere y’uyu mukino, yari yagaragaje ko iyi kipe itawitabira kuko kwimurwa kwayo batabimenyesherejwe ku gihe ndetse ko uburyo byakozwe bidakurikije amategeko n’inzira zinyuze mu mucyo.
Mu butumwa kandi yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Werurwe, KNC yavuze ko ategereje ko ikipe ye izahabwa ubutabera.
Yagize ati “Mwaramutse bakunzi b’umupira w’amaguru, ndasaba ko dutuza amategeko akazatanga ubutababera.”
Uyu mukino warangiye habayemo guterwa mpaga, mbere byari biteganyijwe ko wagombaga kubera kuri Kigali Pelé Stadium Saa cyenda (15:00′) uza kwimurirwa kuri Sitade Amahoro ku isaha ya saa yine z’ijoro (Saa 22:00′).
Ubwo ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru nyuma ya mpaga yatewe Gasogi, Umuyobozi w’uru rwego, Jule Karangwa yavuze ko impinduka zabaye kuri uyu mukino zamenyeshejwe iriya kipe kandi ko byakozwe mu nzira zemewe bikanakorerwa ku gihe.
Yagize ati Ati “Si bwo bwa mbere duhinduye umukino kugira ngo tubihuze n’imikino ya CAF Champions League, yakirwa na Al Hilal SC. Ikibabaje ni uko ari bo byahereyeho ku mukino Gasogi United yakiriyemo Kiyovu Sports. Ikintu cyabaye aka kanya ni cyo ntabasha kumva. Wenda azakibabwira [Perezida wa Gasogi United, KNC], kizamenyekana. Iyo aba ari kumbwira ko twabandikiye ku butumwa bugufi cyangwa WhatsApp, nari kuba ndi kugongana n’amategeko.”
KNC we akomeje guhakana ko iyi kipe itigeze imenyeshwa binyuze mu nzira zemewe, aho mu butumwa yatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yagize ati “Hari amatangazo ari gucicikana ngo League yamenyetse Gasogi United Football Club. League ishobora kudusangiza iyo baruwa yemewe n’amategeko yoherereje Gasogi United?”
Uyu muyobozi wa Gasogi United wakunze kunenga imiyoborere y’umupira w’amaguru mu Rwanda, avuga ko icyo bashaka ari ukurandura ibitanoze muri iyi siporo ikundwa na benshi, kandi ko ikipe yabo yahagurukiye guharanira uburenganzira bwayo.
RADIOTV10









