Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi, batangiye umwiherero wo kwitegura imikino ya FIFA Series izatangira muri iki cyumweru, barimo abavandimwe batatu barimo impanga n’umuvandimwe wabo.
Aba bakinnyi berecyeje mu mwiherero kuri iki Cyumweru tariki 22 Werurwe 2026, barimo abahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu, barimo abavandimwe batatu, barimo babiri b’impanga Mickels Joy Slayd na Mickels Joy Lance, ndetse n’umuvandimwe wabo Mickels Leroy Jacques.
Muri aba bakinnyi bashya bahamagawe mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda kandi, barimo Matteo Karl Ndayishimiye na we wamaze kugera mu Rwanda, waje aherekejewe n’umubyeyi we.
Uretse aba bari mu masura mashya y’abahamagawe, kandi abandi bakinnyi basanzwe bahamagarwa mu ikipe y’Igihu ariko bakina hanze, na bo bamaze kugera mu mwiherero, barimo Djihad Bizimana usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’Igihugu, Muhire Kevin, Nshuti Innocent, Abbedy Biramahire, Niyo David, Mutsinzi Ange na Kury Johan Marvin.
Mu bakina imbere mu Gihugu, na bo bamaze kugera mu mwiherero, barimo Niyomugabo Claude usanzwe ari kapiteni wa APR FC, na bagenzi be bakinana Mugisha Gilbert, Adolphe Hakizimana, ndetse na Niyongira Patience, na Byiringiro Gilbert.
Muri iyi mikino ya FIFA Series, izatangira kuri uyu wa Kane tariki 26 Werurwe 2026, ikipe y’u Rwanda izakina umukino wayo wa mbere ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026, uzayihuza n’iya Grenada, Kuri Stade Amahoro.








RADIOTV10









