Ni imibare yagaragajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe, aho u Rwanda rwifatanyije n’isi yose
kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Igituntu ufite insanganyamatsiko igira iti “Twese hamwe turandure igituntu.”
Iki Kigo kubukije ko “igituntu kiri mu ndwara 10 za mbere zihitana abantu benshi ku isi kikaba kandi kimwe mu byuriririzi bikunze kuzahaza abafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA.”
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) yo mu 2024, yagaragaje ko ku isi hari abasaga miliyoni 10,7 barwaye indwara y’igituntu ihitana miliyoni 1,23 barimo ibihumbi 150 by’abari bafite Virusi itera SIDA.
RBC ivuga ko “Mu Rwanda umubare w’abarwayi b’igituntu wagiye ugabanuka uva kuri 238 ku bantu 100,000 mu mwaka wa 2000 ugera kuri 62 ku bantu 100,000 mu mwaka wa 2024.”
Umubare w’abahitanwa n’indwara y’igituntu na wo wagiye ugabanuka uva kuri 77 ku bantu 100,000 mu mwaka wa 2000 ugera kuri 3.4 ku bantu 100,000 mu mwaka wa 2024 (Global TB Report 2025).
Mu rwego rwo kugabanya imfu ziturutse ku ndwara y’igituntu ndetse n’umubare w’abandura cyangwa abarwara indwara y’igituntu, Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zinyuranye, zirimo kongera uruhare rw’Abajyanama b’Ubuzima mu gukangurira abaturage kwirinda indwara y’igituntu no kuyisuzumisha hakiri kare, aho abangana na 27% by’abarwayi bose mu Gihugu bazanywe n’abajyanama b’ubuzima.
Abajyanama b’Ubuzima kandi banafasha mu gukurikirana abarwayi babyifuza bafatira imiti y’igituntu mu Midugudu iwabo.
Nanone kandi mu Bitaro byose na bimwe mu Bigo Nderabuzima byo mu Rwanda, hashyizwemo ibikoresho bigezweho bipima indwara y’igituntu mu gihe gito (Genexpert machines).
Hanashyizweho gahunda yihariye yo gushakisha igituntu mu byiciro by’abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara (abagororwa, abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro, n’abandi) hifashishijwe ibyuma bifata amafoto y’ibihaha (“X-ray”) kandi bifite ikoranabuhanga ryunganira abaganga. Ikindi kandi imiti yose ikenewe mu kuvura indwara y’igituntu itangirwa ubuntu, kandi iyi ndwara iravurwa igakira.
RADIOTV10








