Monday, July 27, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umunyapolitiki wari umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi

Haravugwa urupfu rudasobanutse rw’umunyapolitiki wari umwe mu bagize Guverinoma y’u Burundi

Gabby Bugaga wari Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho wanabaye umunyamakuru, yitabye Imana bikekwa ko yazize impanuka nyuma yo gusanga imodoka ye mu murima uherereye i Rubirizi mu nkengero za Bujumbura.

Amakuru dukesha ikinyamakuru SOS Médias Burundi cyatangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 16 Mata 2025, avuga ko urupfu rw’uyu munyapolitiki rwamenyekanye muri iki gitondo.

Iki kinyamakuru gitangaza amakuru yerecyeye ibya politiki, kivuga ko “Gabby Bugaga, Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, wahoze ari n’Umunyamakuru yapfuye urupfu rudasobanutse mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 rishyira ku ya 16 Mata.”

Iki kinyamakuru kivuga ko “imodoka ye yabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane i Rubirizi, mu nkengero za Bujumbura” ahasanzwe hakorera Amashami y’Umuryango w’Abibumbye ndetse n‘ubuyobozi bukuru.

Iyi modoka ya nyakwigendera, yasanzwe mu murima w’ibihingwa bizwi nka Palmes bikorwamo amavuta y’amamesa, bikaba bikekwa ko yaba yahageze ikoze impanuka.

Aya makuru avuga ko umurambo wa nyakwigendera wari uri imbere ya volat y’imodoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Hilux (4×4), aho wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane saa mbiri zirengah indi minota.

Gabby Bugaga wari Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho, yari yahawe izi nshingano muri Guverinoma y’u Burundi, na Perezida Evariste Ndayishimiye umwaka ushize wa 2025.

Gabby Bugaga yigeze kuba umunyamakuru
Imodoka ye yasanzwe mu murima
Umurambo we wakuwe muri iyi modoka

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − five =