Monday, July 27, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Sosiyete ya ‘Ethiopian Airlines’ yavuze impamvu yaguze izindi ndege nini esheshatu

Sosiyete ya ‘Ethiopian Airlines’ yavuze impamvu yaguze izindi ndege nini esheshatu

Sosiyete y’ingendo z’Indege ya mbere muri Afurika, Ethiopian Airlines yatangaje ko igiye kugura izindi ndege esheshatu zo mu bwoko bwa Boeing ​787-9 Dreamliner, mu rwego rwo kwagura ibikorwa byayo ku Mugane wa Afurika, America, u Burayi ndetse na Asia.

Umuyobozi mukuru wa Ethiopian Airlines Group, Mesfin Tasew yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters dukesha aya makuru ko iyi sosiyete iri mu nzira zo gutumiza izindi ndege esheshatu nyuma y’izindi 20 na zo mu bwoko bwa Boeing ​787-9 yatumije mu bihe bishize, zirimo icyenda yaguze muri Mutarama.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ibi Biro ntaramakuru nyuma y’isinywa ry’amasezerano yo kugura ziriya ndege ryakorewe ku cyicaro cya Boeing.

Yavuze kandi ko iyi kompanyi y’ingendo z’indege izatangira kwakira indege 26 zo mu bwoko bwa Boeing 787s mu mwaka wa 2028.

Yagize ati “Hari ibindi byerecyezo bigari dukeneye kwaguriramo ingendo” birimo ibyo ku Mugabane wa Afurika aho Ethiopian Airlines ishaka kujya ikoresha indege nini.

Ati “Hari ibindi byerecyezo twajyaga dushaka kwerekezamo, ariko ntitubishobora kubera ikibazo cy’indege, nko muri Australia.”

Isinywa ry’ariya masezerano ryanitabiriwe na bamwe mu bayobozi bo mu butegetsi bwa Perezida Donald Trump bakomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ubucuruzi bw’indege za Boeing

Umuyobozi Mukuru wa Ethiopian Airlines, Tasew yanaganiriye n’abayobozi mu butegetsi bwa America ku mushinga wa miliyari $12.5 witezweho kubaka ikibuga cy’indege mu mujyi wa Bishoftu muri Ethiopia kizaba ari cyo kinini ku Mugabane wa Afurika uzarangira muri 2030.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − six =