• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nyuma y’umunsi umwe Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania, Ruto wa Kenya nawe yerecyejeyo

radiotv10by radiotv10
04/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Nyuma y’umunsi umwe Perezida Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania, Ruto wa Kenya nawe yerecyejeyo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’umunsi umwe Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame agiriye uruzinduko muri Tanzania, Perezida William Ruto wa Kenya na we aratangira urw’iminsi ibiri muri iki Gihugu, ruzarangwa n’ibikorwa binyuranye birimo n’ibiganiro na we azagirana na Madamu Samia Suluhu Hassan.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania, Perezida William Ruto ategerejwe kugera muri Tanzania kuri uyu wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2026, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania, biravuga ko uru ruzinduko rugamije guteza imbere umubano usanzwe uri hagati y’ibi Bihugu by’ibituranyi, binahurira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Perezida Ruto aragirana ibiganiro na mugenzi we wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan, bibumburira ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru biguza amatsinda y’Ibihugu byombi.

Iri tangazo rigira riti “Ibiganiro biribanda ku gushimangira ubuvandimwe ndetse n’imikoranire y’ingenzi isanzwe hagati ya Tanzania na Kenya.”

Ibi biganiro bihuza impande zombi, biribanda ku guha imbaraga imikoranire n’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo ubucuruzi, ishoramari, ibikorwa remezo, ndetse n’ubwikorezi.

Abakuru b’Ibihugu byombi kandi barayobora umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’imikoranire mashya, ndetse n’andi asanzweho avugururwa, hagamijwe kwagura imikoranire mu by’ubukungu n’imibanire mu bya dipolomasi.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Ruto aza kwitabira Ihuriro ry’Ubucuruzi rizahuriza hamwe abashoramari n’abayobozi b’ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye muri Tanzania no muri Kenya, bigamije kurebera hamwe amahirwe mashya ari mu bucuruzi.

Nanone kandi kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, Perezida William Ruto azageza ijambo ku bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania muri Dodoma, mbere yuko asubira mu Gihugu cye cya Kenya.

Ruto agiye muri Tanzania nyuma y’umunsi umwe Perezida Kagame avuyeyo

Uru ruzinduko rwa Perezida William Ruto rubaye nyuma y’umunsi umwe Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame na we asuye Igihugu cya Tanzania, aho yaganiriye na mugenzi we Madamu Samia Suluhu Hassan, ndetse bombi banayobora umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’Ibihugu byombi.

Abasesenguzi mu bya politiki, bemeza ko Tanzania ari Igihugu cy’umufatanyabikorwa mu bukungu n’ubucuruzi mu karere, dore ko uretse kuba gifite isoko ryagutse kubera ubwinshi bw’abagituye, gifite ibyambu byo ku nyanja.

Umusesenguzi Alexis Nizeyimana avuga kandi ko ukurikije uko ibibazo by’ubukungu byifashe ku Isi, Ibihugu byo mu karere bikwiye guhuza imbaraga, kugira ngo byishakemo ibisubizo.

Avuga ko 70% by’ibicuruzwa biva hanze byinjira mu Rwanda n’ibisohoka, binyuzwa ku byambu byo muri Tanzania, ku buryo iki Gihugu ari umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda, dore bisanzwe binafitanye umushinga ugitegerejwe w’inzira ya Gari ya moshi.

Ati “Tugeze mu gihe gutwara ibintu byabaye ikibazo kubera intambara tudafitemo uruhare ziri ahaturuka ibikomoka kuri peteroli. Birasaba ko mu buryo bwo gukorana abantu baza no kumva ikihutirwa kuri buri ruhande […] muri ibi bihe noneho si ugutwara ibintu gusa bisanzwe ni n’ibikoreshwa mu kubitwara. Hari ugutwara Peteroli ubwayo, ariko peteroli ni na yo ikoreshwa mu gutwara ibindi bisigaye.”

Uyu musesenguzi agendeye ku ijambo ryavuzwe na Perezida Madamu Samia Suluhu Hassan ko ibicuruzwa bijya mu Rwanda, bigomba kuzajya bihabwa umwihariko, yavuze ko ibi ari umusaruro wa ruriya ruzinduko rw’Umukuru w’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − eleven =

Previous Post

Umwe mu baregwa hamwe n’umunyamakuru ‘Djihad’ yabuze mu Rukiko

Next Post

Menya agaciro k’isakoshi Miss Jolly yagaragaye afite

Related Posts

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

Abamaze kwandura icyorezo cya Ebola muri Congo bageze ku mubare ukabakaba igihumbi

by radiotv10
29/05/2026
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, ryatangaje ko umubare w’abamaze kwandura Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bageze kuri...

Next Post
Menya agaciro k’isakoshi Miss Jolly yagaragaye afite

Menya agaciro k’isakoshi Miss Jolly yagaragaye afite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.