Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Rwanza, Umurenge wa Save mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bafite impungenge z’umutekano muke baterwa n’umugabo witwa Nzabirinda Alphonse wo mu Mudugudu wa Karambo, bavuga ko akekwaho ibikorwa by’urugomo, ubujura n’ihohoterwa bikomeje gutera ubwoba abaturage.
Aba baturage bavuga ko mu mpera z’icyumweru gishize, uyu mugabo yatwaye umwana w’umuturanyi we uri mu kigero cy’imyaka 10, akamumarana iminsi abaturage n’inzego z’umutekano bamushakisha. Uwo mwana yaje kuboneka ari muzima nyuma y’ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano, gusa uwo bakeka muri icyo gikorwa ntiyahise afatwa.
Umwe mu baturage bo muri aka gace yavuze ko ibikorwa by’uyu mugabo bimaze igihe bivugwa muri aka gace.
Ati: “Hari abo afata akabakubita, akabambura ibyo bafite ndetse akabakomeretsa. Hari n’abo bavuga ko yabasambanyije ku ngufu nyuma yo kubambura.”
Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 20 wo mu Kagari ka Rwanza, mu Mudugudu wa Karambo, avuga ko yahuye na we ari kumwe n’umuhungu mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, maze uwo Nzabirinda ahita atema ukuboko uwo muhungu bari bari kumwe, ubundi ahita asambanya uwo mukobwa, ndetse ngo anabambura ibyo bari bafite byose.
Undi muturage yavuze ko abaturage batagifite umutekano usesuye kubera ibikorwa bavuga ko bikorwa n’uyu mugabo.
Ati “Twifuza ko yafatwa agashyikirizwa ubutabera kuko ibikorwa bye bikomeje kudutera ubwoba. Iyo bwije abaturage baba bafite impungenge zo gutembera kuko yambura abantu ibyo bafite.”
Undi na we yavuze ko hari amakenga ko uyu mugabo ashobora kuba afite abo bakorana.
Ati “Ntitwumva uburyo umuntu akora ibi bikorwa akabasha kongera kugaruka muri uyu mudugudu ntafashwe. Dukeka ko hari ababa bamufasha cyangwa bakamuhishira.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko inzego za Polisi ziri gushakisha uyu Nzabirinda Alphonse kugira ngo afatwe ashyikirizwe ubutabera.
Yagize ati “Uwo muturage ushyirwa mu majwi mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, amakuru yatanzwe n’abaturage bavuga ko afite imyitwarire mibi ishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Polisi ku bufatanye n’izindi nzego iri kumushakisha kugira ngo afatwe akurikiranwe kuri ibyo bikorwa byose avugwaho.”
Polisi kandi irasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ndetse no gukomeza gukorana n’inzego zitandukanye mu gukumira ibyaha.


Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10









