Ku musozi uzwi nka Mont Kigali uherereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, hapfiriye umugore wavuye mu rugo avuga ko agiye kuhasengera ngo abwire Imana ibyifuzo bye, ari kuwuzamuka, aranyerera yikubita mu mukoki ahasiga ubuzima.
Uyu mugore w’imyaka 39, yitabye Imana nyuma yo kunyerera, akikubita hasi, ahita ahasiga ubuzima nk’uko bitangazwa n’abaturage.
Amakuru avuga ko nyakwigendera witwa Hagenimana Gaudence, yari yavuye mu rugo abwiye umugabo we ko agiye gusenga, nyuma yo kugeza abana ku ishuri.
Abaturage bavuga ko ubwo yatereraga yerecyeza aho bari bagiye gusengera, yanyereye, akikubita hasi akagwa mu mukoki, ari na bwo yitabaga Imana.
Umwe mu baturage, yagize ati “Twumvise ngo umuntu yahanutse avuye ruguru ku musozi dusanga byarangiye.”
Undi muturage uvuga ko nyakwigendera yari umuturanyi, yagize ati “Asize abana, asize umuryango. Ikibazo kiri kuri uyu musozi ni uko abantu bahagize nk’urusengero, bakaba bahaza buri munsi.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellaris avuga ko ubusanzwe kuri uyu musozi, hari mu hantu habujijwe gukorera amasengesho, ndetse ko hashyizwe uburinzi, kugira ngo hatagira abajya kuhasengera.
Yagize ati “Dusanzwe tubuza abantu bajya gusengerayo ndetse n’ahandi bajya gukora ibikorwa bitemewe.”
Yakomeje agira ati “Turakangurira abaturage kwirinda ibikorwa byo kujya hariya hantu, ahantu hahanamye, hari imikingo, amabuye ndetse n’imikoki minini cyane nk’uko uyu nyakwigendera yawuguyemo.”
Ahantu nka hariya hakorerwa amasengesho, hari mu hafunzwe ubwo hakorwaga ubugenzuzi bw’insengero n’ahantu hakorerwa amasengesho mu buryo bushobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abantu.
RADIOTV10









