Perezida wa Botswana, Duma Boko yatangaje iki Gihugu kinjiye mu cyunamo ku bw’urupfu rwa Festus Mogae na we wabaye Umukuru w’iki Gihugu.
Festus Mogae wahoze ari Perezida wa Botswana, yitabye Imana ku myaka 86, nk’uko byemejwe none ku wa Gatanu tariki 08 Gicurasi 2026.
Perezida wa Botswana Duma Boko, yagize ati “Uyu munsi Botswana iri mu cyunamo ku umunyapolitiki ukomeye kandi ukunda Igihugu cye, ubuzima bwe bwari bushingiye ku gukorera igihugu cye.”
Uyu munyapolitiki wahoze ari Perezida, yayoboye Botswana kuva mu 1998 kugeza mu 2008, yitabye Imana nyuma y’igihe afite uburwayi.
Mu itangazo ryasohotse mu kwezi gushize, Guverinoma yavuze ko yari arimo kuvurirwa mu bitaro byo mu murwa mukuru, Gaborone, gusa ntihatangajwe amakuru arambuye ku burwayi bwe.
Mogae, yabaye Perezida wa gatatu w’iki Gihugu, ashimirwa cyane kuba yarubatse ubukungu bwacyo ndetse no gushyiraho gahunda z’imiyoborere ihamye muri Botswana mu gihe cy’iterambere ryihuse ryatewe n’amafaranga yinjizwaga na diyama yo muri iki Gihugu.
Mbere yo kuba Perezida, Festus Mogae yagize imyanya ikomeye muri Guverinoma ya Botswana, nko kuba yarabaye Minisitiri w’Imari ndetse na Visi Perezida.
Ashimirwa kandi kuba yarayoboye ingamba za Botswana zo kurwanya icyorezo cya SIDA. Icyo gihe, Igihugu cye cyari kimwe mu Bihugu byari bifite abantu benshi ku Isi bafite ubwandu bw’iyi ndwara, ariko gahunda yashyizeho zagize uruhare rukomeye mu kugabanya imibare y’abandura bashya.
Na na nyuma yo kuva ku butegetsi, Festus Mogae yakomeje kugira uruhare mu guhangana n’iyi ndwara ku Mugabane wa Afurika, abinyujije mu bikorwa by’ubuvugizi bwashishikarizaga kubona imiti igabanya ubukana, no gushyiraho ingamba zo kwirinda ubwandu bushya, no kurwanya ko ababyeyi bayirwaye banduza abo babyara.
RADIOTV10









