• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Abanyamulenge batangiye guhungisha amatungo yabo nyuma yuko AFC/M23 itangiye kuva mu gace kamwe

radiotv10by radiotv10
11/05/2026
in AMAHANGA
0
Abanyamulenge batangiye guhungisha amatungo yabo nyuma yuko AFC/M23 itangiye kuva mu gace kamwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyekongo b’Abanyamulenge batangiye guhunga n’amatungo yabo bava mu gace ka Ruzizi nyuma yuko Ihuriro AFC/M23 ritangiye kuva muri aka gace ko muri Kivu y’Epfo, kubera ubwoba ko FARDC n’abambari bayo bahita bakigabiza bakabagirira nabi nk’uko byagenze muri Uvira.

Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda byumwihariko abo mu muryango w’Abanyamulenge, ni bamwe mu bakunze kwibasirwa cyane n’ubutegetsi bw’Igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bufatanyije n’imitwe irimo FDLR.

Ni na ko bimeze muri iki gihe, aho ibice bikomeje kumishwamo ibisasu n’indege z’intambara za FARDC, birimo ibituyemo aba Banyekongo, bikanahitana inzirakarengane nyinshi.

Amakuru atangwa n’Umuryango Twirwaneho uharanira uburenganzira bw’aba Banyekongo b’Abanyamulenge, aravuga ko nyuma yuko ihuriro AFC/M23 ryiyemeje kurandura akarengane gakorerwa Abanyekongo, ritangiye gukura abarwanyi baryo mu gace ka Ruzizi, Abanyamulenge bahatuye batangiye gukiza amagara yabo n’ay’amatungo yabo.

Uyu muryango wagize uti “Abanyamulenge, hamwe n’amatungo yabo, barimo guhunga ikibaya cya Ruzizi nyuma yuko AFC/M23 itangiye kuva muri aka gace ko muri Kivu y’Epfo.”

Twirwaneho ikomeza ivuga ko “Igihe cyose AFC/M23 isubiye inyuma inzirakarengane z’Abanyamulenge, zihagirira ibibazo.”

Uyu muryango wakomeje ugaragaza urugero rw’ibyaye muri Uvira, ubwo abarwanyi ba AFC/M23 barekuraga aka gace, kagahita kigabizwa na FARDC, ifatanyije n’abambari bayo barimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ndetse n’uwa Wazalendo.

Ati “Muri Uvira, inzu amagana y’Abanyamulenge, yarasenywe ndetse n’amashuri, amasoko n’insengezo biratwikwa, uyu munsi mu kibaya cya Ruzizi, amatungo y’Abanyamulenge ntafite aho yerecyeza.”

Uyu muryango wa Twirwaneho ufatanya n’Ihuriro AFC/M23 kurengera ubuzima bw’Abanyamulenge, uvuga ko kuva iyi ntambara iri kuba yatangira, 80% by’ubukungu bw’Abanyamulenge byashegeshwe mu buryo bukomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 13 =

Previous Post

Min.Nduhungirehe yagize icyo avuga ko mugambi mubisha Perezida Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda

Next Post

Perezida Kagame azahagararirwa na Minisitiri w’Intebe mu irahira rya Museveni

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Perezida Kagame azahagararirwa na Minisitiri w’Intebe mu irahira rya Museveni

Perezida Kagame azahagararirwa na Minisitiri w’Intebe mu irahira rya Museveni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.