• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Trump yanditse ubutumwa asaba ko Obama atabwa muri yombi agakurikiranwa

radiotv10by radiotv10
12/05/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Trump yanditse ubutumwa asaba ko Obama atabwa muri yombi agakurikiranwa
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, yongeye kwibasira Barack Obama yasimbuye ku butegetsi muri manda ya mbere, asaba ko atabwa muri yombi, amushinja ubugambanyi.

Mu butumwa bunyuranye yanyujije ku mbuga nkoranyambaga nka ‘Truth’, Perezida Trump yashyize ahagaragara inyandiko isaba ko umudemokarate Obama wayoboye Igihugu kuva mu 2009 kugeza muri 2017, aburanishwa ku cyaha cy’ubugambanyi.

Mu butumwa 54 Trump yashyize ahagaragara mu masaha agera kuri atanu, harimo imwe ivuga ko Obama ari “demonic” [umuntu w’umugome cyane].

Ibyinshi Trump yavuze kuri Obama ku rubuga rwe rwa Truth Social. Inyandiko ye yashyizeho mu ijoro nyuma y’aho yibasiwe avugwaho gusinzira mu birori byabereye muri White House.

Imwe muri izo nyandiko za Trump ashinja Obama ubugambanyi, ngo kuko yakoresheje umutungo wa Leta mu kumuneka mbere y’amatora ya 2016, ikintu Trump yari yaravuze mbere ko ari “icyaha cya politiki gikomeye cyabayeho mu mateka ya America, kugeza ubu.”

Indi nyandiko yashyizeho nyuma, Trump na bwo yavuze ibirego ashinja abayobozi b’abadipolomate, avuga ati “Bose bafatwe Bakurikiranwe bose. Bafungirwe icyarimwe kubera ubuhemu, ubugambanyi, n’umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za America. Ariko mbere na mbere Barack Obama.”

Ubundi butumwa bwibasira Obama, ni ubwanyujijwe kuri MAGA X rwa Catturd, rwavugaga ko Obama yari yavumbuye ibimenyetso byerekana ko u Burusiya bwariho bwivanga mu matora ya 2016 kugira ngo bufashe Trump. Catturd yagize ati “Ta muri yombi Obama umugambanyi.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 6 =

Previous Post

Umuryango mpuzamahanga utewe impungenge n’ibiherutse gutangazwa na Tshisekedi

Next Post

Mu minsi itatu Kiliziya Gatulika mu Rwanda ipfushije Abihayimana batatu

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Mu minsi itatu Kiliziya Gatulika mu Rwanda ipfushije Abihayimana batatu

Mu minsi itatu Kiliziya Gatulika mu Rwanda ipfushije Abihayimana batatu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.