• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro

radiotv10by radiotv10
13/05/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Macron w’u Bufaransa yahamije ko gufatira u Rwanda ibihano bitatanga umusaruro
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa avuga ko Igihugu cye kitari kugendera ku byakozwe na Leta Zunze Ubumwe za America byo gufatira ibihano Ingabo z’u Rwanda ngo na cyo kibikore, kuko atari inzira ikwiye mu gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC kandi ko bishobora kugira ingaruka mbi ku mikoranire n’u Rwanda mu bya politiki, ahubwo ko inzira ikwiye ari ibiganiro bya politiki, byumwihariko hagati ya Perezida Paul Kagame na Tshisekedi.

Perezida Macron yabitangarije i Nairobi muri Kenya aho amaze iminsi yaritabiriye inama y’imikorenire y’u Bufaransa na Afurika, mu kiganiro yagiranye na France 24.

Yabajijwe impamvu Leta Zunze Ubumwe za America zafatiye ibihano Ingabo z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi bazo, kubera kurushinja kugira uruhare mu bibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko Igihugu cye cy’u Bufaransa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ntibifarufatire.

Macron yavuze ko Igihugu cye ndetse n’uriya Muryango icyo bashyize imbere ari ugushyigikira inzira z’ibiganiro ziriho zikorwa hagati y’impande zose zirebwa n’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Macron yavuze ko bo icyo bifuza ari ukuba habaho kubaha ubusugire bw’Igihugu hagati y’u Rwanda na DRC, ndetse hagakomeza kubaho ibiganiro bya politiki hagati ya DRC n’umutwe wa M23 nk’uko byatangijwe na Angola, ndetse hakabaho kurandura umutwe wa FDLR kimwe n’indi mitwe yose y’iterabwoba iri mu muri Congo kimwe n’indi yose iri mu bindi Bihugu byo mu Karere.

Ati “Kandi nizera ko muri icyo gihe, nihabaho kubyutsa ibiganiro bifatika nk’uko nabisabye Abaperezida bombi, hakabaho ubuhuza bagahabwa umwanya ku meza y’ibiganiro, bizatuma habaho imishinga ihuriweho ku mpande enye mu gukorera hamwe.”

Macron yabajijwe niba haba habayeho umwanya wo guhura n’Abakuru b’Ibihugu byombi (Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa DRC) hariya muri Kenya, cyane ko bombi bari bahari kuri uyu wa Kabiri, avuga ko yagiye ahura n’umwe ku giti cye, kuko umwuka utaramera neza, ariko ko yizeye ko ubuhuza bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe buzakomeza gukora akazi kabwo kandi bukagera ku musaruro.

Macron avuga ko Leta Zunze Ubumwe za America na zo zakoze akazi gakomeye ndetse zigatuma hagerwa ku isinywa ry’amasezerano y’amahoro, ariko ko kugeza ubu ataraboneka, ubu igikenewe ari uguhuza imbaraga mu gushaka umuti wa biriya bibazo.

Ku kuba Leta Zunze Ubumwe za America zarafatiye Ingabo z’u Rwanda ibihano, ariko ntibiyobokwe n’ibindi Bihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga, Macron yavuze ko atabona gufatira iki Gihugu ibihano nk’ibintu byazana umuti w’ibibazo.

Ati “Ntekereza ko uyu munsi abantu bagiye ku gitutu bakabikora ngo ni uko Abanyamerika babikoze, ugashyira umutwaro ku Rwanda, haba hari amahirwe macye yo kumvisha u Rwanda kugirana imikoranire mu bya politiki. Njye nemera ko igikenewe ari ibiganiro hagati y’abayobozi babiri b’ingenzi muri ibi bibazo ariko ni n’ibiganiro bigomba kuzanamo na Uganda, u Burundi nk’Ibihugu byo mu karere bishobora kugaragaza ukuri ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.”

Perezida w’u Bufaransa yavuze ko iki ari cyo gihe ngo ibi bikorwe, hakabaho ibiganiro hagati ya Perezida Paul Kagame na Tshisekedi, kandi ko ari byo Igihugu cye gishyigikiye kurusha ibindi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 18 =

Previous Post

Hamenyekanye icyatumye umugore wa Perezida Macron amukubitira imbere ya camera

Next Post

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse

Polisi y’u Rwanda yemeje iraswa ry’uwavugwagaho ibikorwa bigayitse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.