Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene, yibukije ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bikwiye guha isomo Abanyarwanda ryo kwirinda ko amateka mabi yabaye mu Gihugu cyabo atazongera ukundi.
Minisitiri Bizimana yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Kamonyi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 47.
Muri icyo gikorwa kandi hashyinguwe indi mibiri 30, irimo itanu yabonetse ndetse n’indi 25 yimuwe.Mu ijambo rye, Dr Bizimana Jean Damascene yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Kamonyi bafite ababo bashyinguye muri uru rwibutso anabasaba gukomeza gukomera no guharanira ko amateka Jenoside yasize atazibagirana.
Yagarutse kandi ku mateka y’ingengabitekerezo y’urwango yagejeje u Rwanda kuri Jenoside, agaragaza uruhare rw’abayobozi bamwe bayigizemo. Yatanze urugero kuri Akayesu Jean Paul wahoze ayobora Komini Taba mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, waje gukatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) mu 1998 kubera uruhare yagize muri Jenoside.
Dr Bizimana yavuze ko ayo mateka akwiye kubera Abanyarwanda isomo rikomeye ryo kurwanya Jenoside n’icyo ari cyo cyose gishobora kongera kubiba urwango mu Banyarwanda.
Ati: “Bitubere isomo ryo kwibuka ko Jenoside ari icyaha mpuzamahanga. Dufatanye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, twubake u Rwanda rwa twese.”
Abaturage bitabiriye iki gikorwa basabwe gukomeza gusigasira amateka no gufatanya mu kubaka igihugu kirangwa n’ubumwe, ubwiyunge n’amahoro arambye.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10











