Abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Amahoro muri Bossembele, muri Repubulika ya Centrafrique, bashyikirije abaturage ikibuga cya Basketball babasaniye n’ibikoresho bya siporo bazifashisha mu gukora imyitozo ngororamubiri, ngo barusheho kwidagadura.
Ni igikorwa cyakozwe n’abasirikare bagize RWABAT-2 bakorera mu gace ka Bossembele, muri Repubulika ya Centrafrique, mu cyumweru gishize.
Uyu muhango wayobowe n’Umuyobozi wa RWABAT-2, Lt Col Laurent Munana Kalisa, ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Bossembele, Madamu Beatrice. Habayeho no gutanga ibikoresho bya siporo n’ibikoresho by’ishuri bigenewe urubyiruko.
Mu ijambo rye, Madamu Beatrice yashimye RWABAT-2 ku ruhare bakomeje kugira mu iterambere ry’abaturage no guteza imbere ibikorwa bya siporo muri Bossembele.
Yashimangiye by’umwihariko ko kuvugurura ikibuga cya Basketball no gutanga ibikoresho bya siporo n’iby’amasomo bizatera urubyiruko imbaraga zo kurushaho kwitabira siporo ndetse n’uburezi.
Uyu muhango waranzwe kandi n’imikino ya gicuti yateguwe hagamijwe guteza imbere amahoro, ubumwe, guteza imbere urubyiruko, no gukomeza umubano mwiza hagati y’abasirikare ba MINUSCA n’abaturage bo mu gace ka Bossembele.



RADIOTV10










