Mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, haravugwa ikibazo cy’abagabo bata ingo zabo, bakajya gushaka abagore batagira abana, bikavugwa ko babiterwa n’ubukene hamwe n’ubuzima bugoye, mu gihe abagore bo bavuga ko biterwa n’irari rikabije no gushaka guhunga inshingano z’urugo.
Bamwe mu baturage dusanze mu tugari dutandukanye tw’umurenge wa Rubavu bavuga ko ikibazo cyo guta ingo n’amakimbirane gikomeje kugenda cyigaragaza kandi gifata intera ndende muri imwe mu miryango.
Jeannette ati “Nanjye byambayeho kuko umugabo yanyohereje mu isoko ampaye amafaranga make ngo njye guhaha, ngarutse nsanga yansahuye ajya kwibanira n’undi.”
Cyakora n’ubwo hari abagaragaza ko iki kibazo gishobora kuba kiri guterwa n’irari rikabije, abaganiriye na RADIOTV10 benshi bagaragaza ko aya makimbirane ari guturuka ku kibazo cy’imibereho igoranye n’inzara, ngo biri gutera bamwe mu bagabo gufata icyemezo cyo guta ingo bagashaka abagore badafite abana bakeka ko ari bwo biza kuborohereza.
Ndindiriyimana ati “Umugabo ari gukorera bitatu (3,000), yayahereza umugore ngo ajye mu isoko guhaha ugasanga nta kigenda! Ubwo rero niba afite abana 3, 4, umugabo ntabwo aba arya, agahita afata icyemezo cyo kujya kwishakira wa wundi udafite umwana, wibana. Dore nk’ubu uyu mugabo yamusize mu bukode, ubwo se nabura amafaranga yishyura inzu azajya he? N’inzara irimo.”
N’ubwo nta mugabo wemeye kugaragara imbere ya kamera yemera ko koko yahunze inshingano, bamwe mu bakekwaho iyo myitwarire iyo babajijwe basubiza muri aya magambo. Umugabo ati “Nararutaye da! Ntabwo biba byoroshye.”
Mulindwa Prosper uyobora akarere ka Rubavu asobanura ko umugabo cyangwa umugore uta urugo kubera guhunga inshingano aba afashe icyemezo kibi, ari na yo mpamvu ubuyobozi bukora ibishoboka byose kugira ngo bufashe abaturage gukemura ibibazo by’amakimbirane.
Ati “Impamvu iyo ari yo yose ituma abashakanye batabana neza iba igomba gushakirwa igisubizo, naho guhunga urugo kubera guhunga inshingano ni icyemezo kibi. Wahunga kubera ko uwo mwashakanye ashaka kukugirira nabi, naho guhunga ugiye kubaka urundi rugo ntabwo ari byo.”
Ni mu gihe impamvu zitangwa mu ziri ku isonga y’amakimbirane zitandukanye hagati y’abagore n’abagabo, ariko ubukene n’ihindagurika ry’ubukungu bigahurizwaho mu bikomeje guteza icyuho mu ngo zimwe na zimwe, ndetse abaturage bakavuga ko kongererwa amahirwe y’imirimo n’ubushobozi bwo kwiteza imbere byafasha kugabanya amakimbirane.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10










