• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yemeje ikindi gitero gikomeye kuri Islamic State muri Nigeria nyuma y’ikishe uwari ukomeye

radiotv10by radiotv10
18/05/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
America yemeje ikindi gitero gikomeye kuri Islamic State muri Nigeria nyuma y’ikishe uwari ukomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo za America muri Afurika, bwemeje ko iki gisirikare gifatanyije n’icya Nigeria bagabye ikindi gitero ku mutwe w’Iterabwoba wiyita Leta ya Kisilamu (Islamic State) mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria, nyuma y’icyahitanye uwari nimero ya kabiri ku isi muri uyu mutwe.

Ibi byemejwe kuri uyu wa Mbere ko iki gitero cyakozwe ku bufatanye bw’Ibihugu byombi cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 17 Gicurasi 2026.

Nta ngabo za America cyangwa iza Nigeria zakomerekejwe muri ibi bitero, nk’uko ubuyobozi bw’Ingabo za America muri Afurika (AFRICOM) bwabitangaje.

Ku wa Gatandatu, ingabo za America na Nigeria zagabye ikindi gitero cyishe Abu-Bilal al-Minuki, wa kabiri mu buyobozi bwa Islamic State ku isi, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu cya Afurika, nk’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America Donald Trump na mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, babitangaje.

Tinubu yavuze ko ingabo za Nigeria zakoranye bya hafi n’igisirikare cya America mu cyo yise igikorwa cy’ubutwari cyateje igihombo gikomeye ku barwanyi b’umutwe wa Islamic State.

Trump wabanje gushinja Nigeria kunanirwa kurinda abakirisitu intagondwa z’abayisilamu, yashimiye Guverinoma y’iki Gihugu ubufatanye bwayo muri iki gikorwa.

Leta ya Borno muri Nigeria imaze imyaka 17 yibasiwe n’inyeshyamba zabyawe na Boko Haram n’umutwe wayo wiganjemo Islamic State West Africa Province, zahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi, abandi miliyoni 2 bakava mu byabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + 4 =

Previous Post

Icyorezo cya Ebola cyakajije umurego muri Congo

Next Post

Kamonyi: Minisitiri Bizimana yibukije isomo rikomeye Abanyarwanda bagomba gukura mu Kwibuka

Related Posts

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

PYROMANE – POMPIER:OPEN LETTER TO ICJ JUDGES

by radiotv10
02/07/2026
0

The arsonist-firefighter (pyromane-pompier) strategy: Understanding a persistent model of political and strategic manipulation. How DRC is manipulating the ICJ and...

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

Hasobanuwe imikorere y’intwaro za rutura zamuritswe n’igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
02/07/2026
0

Igisirikare cy’u Burundi cyamuritse intwaro zikomeye mu karasisi kakozwe mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 64 iki Gihugu kimaze kibonye...

Nyuma yuko Ndayishimiye asuye Congo Perezida wa Afurika y’Epfo na we ategerejweyo

Nyuma yuko Ndayishimiye asuye Congo Perezida wa Afurika y’Epfo na we ategerejweyo

by radiotv10
02/07/2026
0

Nyuma y’icyumweru kimwe Perezida Evariste Ndayishimiye agiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na...

Abayobozi banyuranye mu Nteko ya Uganda batawe muri yombi

Abayobozi banyuranye mu Nteko ya Uganda batawe muri yombi

by radiotv10
02/07/2026
0

Abayobozi banyuranye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, barimo ukuriye Chris Obore ukuriye Itumanaho n’Itangazamakuru, batawe muri yombi bakekwaho ibyaha...

Ibishobora gukurikira uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi muri Congo no guhura na Tshisekedi

Ibishobora gukurikira uruzinduko rwa Perezida Ndayishimiye w’u Burundi muri Congo no guhura na Tshisekedi

by radiotv10
30/06/2026
0

Nyuma y’uruzinduko rwa Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanakiriwemo akanagirana ibiganiro na mugenzi we...

Next Post
Kamonyi: Minisitiri Bizimana yibukije isomo rikomeye Abanyarwanda bagomba gukura mu Kwibuka

Kamonyi: Minisitiri Bizimana yibukije isomo rikomeye Abanyarwanda bagomba gukura mu Kwibuka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Umukinnyi wa Filimi uzwi mu Rwanda ari guteza ibye birimo moto ngo akemura ikibazo afite

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.