• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Icyorezo cya Ebola cyakajije umurego muri Congo

radiotv10by radiotv10
18/05/2026
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Icyorezo cya Ebola cyakajije umurego muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo gikomeje gukwirakwira cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho kimaze guhitana abantu barenga 80 ndetse kikaba cyageze no mu mujyi munini wa Goma.

Ibi byatumye Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubuzima ritangaza ibihe bidasanzwe by’ubuzima ku rwego mpuzamahanga, kubera impungenge z’uko ubukana nyabwo bw’iki cyorezo bushobora kuba burenze cyane imibare imaze gutangazwa.

Professeur Jean-Jacques Muyembe, uyobora Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuzima cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (National Institute of Biomedical Research), yemeje ko ahibasiwe cyane n’iki cyorezo cya Ebola ari mu gace  ka Mongbwalu, aho ubwandu bwahise bukwirakwira vuba, bugera i Bunia, Rwampara ndetse ubu bukaba bwanageze i Goma.

Abashinzwe ubuzima baraburira ko iki cyorezo kiri kugera mu duce dutuwe cyane kandi turimo umutekano muke, ibintu biri gutuma kukigenzura no kugihashya birushaho kugorana.

Professeur Jean-Jacques Muyembe yagize ati “Ni icyorezo kizakwirakwira vuba cyane… muri iyi ntara harimo imitwe myinshi yitwaje intwaro. Ibyo ni byo bizatuma guhangana n’iki cyorezo bigorana cyane, cyane cyane.”

Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko ubu iki cyorezo cya Ebola cyabaye ikibazo gihangayikishije urwego rw’ubuzima ku rwego mpuzamahanga (Public Health Emergency of International Concern).

Tedros yavuze ko nubwo iyi virus kugeza ubu itaragera ku rwego rwo gufatwa nk’icyorezo mpuzamahanga cya pandemic, hakiri impungenge zikomeye ku mubare nyakuri w’abanduye ndetse n’aho icyorezo gishobora kuba kimaze kugera.

Hagati aho, ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Ibiza,  frica CDC  cyatangaje ko abantu 88 bamaze guhitanwa na Ebola, mu gihe abantu 336 bakekwaho kuyandura.

ihuriro ry’abaganga batagira imipaka, rikaba ryatangaje ko riri gutegura ibikorwa bikomeye byo gutabara no guhangana n’iki cyorezo, rivuga ko uburyo kiri gukwirakwira vuba biteye impungenge cyane.

Iyi virusi ya Ebola yo mu bwoko buzwi nka Bundibugyo, yagaragaye bwa mbere mu mwaka wa 2007.

Bitandukanye n’ubundi bwoko bwa ebola buzwi nka Zaire ,bwo hari inkingo zabwo zisanzwe zikoreshwa, ubwoko bwa Bundibugyo nta rukingo rwemewe cyangwa umuti wihariye burabonerwa kugeza ubu. Kandi bushobora kugira ubukana bwo guhitana kugeza kuri 50% by’ababwanduye.

Minisitiri w’Ubuzima wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Samuel-Roger Kamba yemeje ko umurwayi wa mbere wanduye ari umuforomokazi wagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara i Bunia ku wa 24 Mata 2026

Igihugu cya Uganda na cyo cyatangaje ko umuntu umwe yamaze gupfa azize ubu bwoko bwa Ebola bwa Bundibugyo.

Shemsa UWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 2 =

Previous Post

REG Volleyball Club yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka ine

Next Post

America yemeje ikindi gitero gikomeye kuri Islamic State muri Nigeria nyuma y’ikishe uwari ukomeye

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
America yemeje ikindi gitero gikomeye kuri Islamic State muri Nigeria nyuma y’ikishe uwari ukomeye

America yemeje ikindi gitero gikomeye kuri Islamic State muri Nigeria nyuma y’ikishe uwari ukomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.