• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

REG Volleyball Club yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka ine

radiotv10by radiotv10
17/05/2026
in SIPORO
0
REG Volleyball Club yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka ine
Share on FacebookShare on Twitter

Ikipe ya REG Volleyball Club yegukanye igikombe cya shampiyona ya Volleyball 2026 mu bagabo nyuma yo guturuka inyuma igatsinda Police VC imikino 3-2.

REG yatsinze Police umukino wa 3 nyuma y’aho mu mikino 4 aya makipe yabanje gukina yombi yanganyaga intsinzi 2 kuri 2.
Police Volleyball Club itaratwara igikombe na kimwe cya shampiyona, ni yo yabanje gutsinda imikino 2 , REG iza kuyishyura inayitsinda umukino wa 3.
Nubwo REG itatangiye neza Shampiyona, ariko mu gice cyo kwishyura, yabonye amanota meza ayihesha itike yo kuza mu makipe 4 yo gukina Playoffs, aho yari kumwe na Kepler, Police na Gisagara.

Benon Mugisha, Umutoza wa REG atwaye iki gikombe nyuma yo kugaruka muri iyi kipe yaherukagamo muri 2022, aho yayimazemo imyaka 4 kuva 2018 agatwarana na yo igikombe kimwe.

Urutonde rusange mu bagabo

1.REG
2.POLICE
3.KEPLER
4.GISAGARA
5.APR
6.EAST AFRICAN UNIVERSITY
7.KVC
8.RP Ngoma
9.Kirehe

Urutonde rwo mu Bagore

1.APR
2.KEPLER
3.POLICE
4.RRA
5.EAST AFRICAN UNIVERSITY
6.RP HUYE
7.RUHANGO

Mu bihembo by’abakinnyi ku giti cyabo bahize abandi mu bagabo mu mwaka w’imikino wa 2026, umukinnyi w’umwaka yabaye Nicholas Matui wa REG anaba Best Attacker, Best Libero yabaye Jules Niyigena wa Kepler, Best Blocker ni Emmy Twagirayezu wa REG, Best Server aba Sibomana Placide Madison wa Police, Best Receiver ni Gisubizo Merci mu gihe Best Setter yabaye Ntanteteri Crispin wa REG.

Mu cyiciro cy’abagore aho APR yatwaye igikombe, umukinnyi w’umwaka(MVP) yabaye Mukandayisenga Benitha anaba Best Receiver, Best attacker ni Binta Bah Fatoumata wa Kepler, Best Blocker ni Uwiringiyimana Albertine wa APR, Best server Musaniwabo Hope wa Kepler, Best Libero ni Umugwaneza Yvonne wa APR, Best Setter aba Achieng Ogweno wa APR.

Jean Claude HITIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 4 =

Previous Post

Rusizi: Hibutswe abarimo Padiri Mbuguje wabeshyewe guhanura indege ya Habyarimana no kohereza abasore mu nkotanyi

Next Post

Icyorezo cya Ebola cyakajije umurego muri Congo

Related Posts

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

by radiotv10
02/07/2026
0

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports isoje umwaka w’imikino idafite umutoza mukuru, yatangiye kurambagiza uwatozaga Amagaju, gusa amakuru aravuga ko...

FERWAFA yirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo

FERWAFA yirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo

by radiotv10
30/06/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo, rimuziza kuwucunga nabi. Ibi bibaye nyuma y’aho kompanyi...

Rwabuze gica hagati ya APR HC na Police HC imbere y’abafana b’ingeri zinyuranye (Amafoto)

Rwabuze gica hagati ya APR HC na Police HC imbere y’abafana b’ingeri zinyuranye (Amafoto)

by radiotv10
29/06/2026
0

Imikino ya nyuma ya kamarampaka muri shampiyona ya Handball yafashe indi ntera nyuma y’aho APR HC yishyuriye Police HC, amakipe...

Hatanagajwe igihe hazabera ibirori bw’abakunzi ba Rayon Sports

Hatanagajwe igihe hazabera ibirori bw’abakunzi ba Rayon Sports

by radiotv10
26/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwatangaje itariki izaberaho umunsi w’iyi kipe uzwi nka Rayon Day cyangwa Umunsi w’Igikundiro, usanzwe urangwa...

Uwahoze ari Umutoza wa Rayon Sports yagizwe uwa Gucumbi FC

Uwahoze ari Umutoza wa Rayon Sports yagizwe uwa Gucumbi FC

by radiotv10
25/06/2026
0

Afahmia Lotfi wahoze atoza ikipe ya Rayon Sports yamaze kugirwa umutoza mushya wa Gicumbi FC mu gihe cy’imyaka ibiri iri...

Next Post
Icyorezo cya Ebola cyakajije umurego muri Congo

Icyorezo cya Ebola cyakajije umurego muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Umukinnyi wa Filimi uzwi mu Rwanda ari guteza ibye birimo moto ngo akemura ikibazo afite

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.