• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Hibutswe abarimo Padiri Mbuguje wabeshyewe guhanura indege ya Habyarimana no kohereza abasore mu nkotanyi

radiotv10by radiotv10
17/05/2026
in MU RWANDA
0
Rusizi: Hibutswe abarimo Padiri Mbuguje wabeshyewe guhanura indege ya Habyarimana no kohereza abasore mu nkotanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubwo diyosezi gatolika ya Cyangugu yibukaga abari abakirisito abihayimana n’abari abakozi bayo bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hagarutswe kuri padiri Alphonse Mbuguje wari padiri mukuru wa Paruwasi ya Kinazi muri Diyoseze ya Kabgayi wiciwe mu Gatandara nyuma yo gufungwa abeshyerwa ko yahanuye indege ya Habyalimana bigizwemo uruhare n’abapadiri bagenzi be bakoranaga muri paruwasi ya Kinazi.

Mu ijambo rya Paul Ndizihiwe Padiri Mbuguje yari abereye se wabo ari nawe wari uhagarariye umuryango mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku rwego rwa Diyoseze gatolika ya Cyangugu, Yavuze ko byagoye umuryango kumenya neza urupfu rwa Padiri Alphonse Mbuguje.

Padiri Mbuguje wavukaga muri Paruwase ya Byimana mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, jenoside yatangiye ari muri diyoseze ya Cyangugu aho yari yaraje gusura mushikiwe w’umubikira Oreya Nisingizweyezu wari waraje gufungura ikigo cy’abakarumerita ndetse na Padiri Joseph Boneza bari bariganye.

Padiri Mbuguje wari warize amashuli mu cyari Zaire ntiyasubiye muri diyoseze ya Kabgayi kubera umutekano muke aho yagumye muri Cyangugu agerageza kuzahungira muri Zaire kuko yari ahazi.

Ndizihiwe Paul avuga ko Padiri Mbuguje yaje gufatwa n’urwego rw’iperereza rw’icyo gihe biturutse ku bugambanyi bw’abapadiri bagenzi be bakoranaga muri paruwase ya Kinazi ngo bari bamufitiye urwango kugeza aho bakoranye n’inzego z’umutekano  kugira ngo afatwe.

Paul agira ati “Abihayimana b’ibigwari bakoranaga i Kinazi, bari baramukurikiranye bakorana n’inzego z’iperereza z’icyo gihe, Babasha gukurikirana aho yanyuze hose ava muri diyoseze ya Kabgayi agera muri Diyoseze ya Cyangugu. Ni bwo haje umupadiri witwa Nahimana Daniel bamuhimbira ibyaha, bavuga ko bashaka kumukurikirana kuko ari mu bagize uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyalimana ndetse banamushinja ko yajyaga yohereza abasore mu Nkotanyi”.

Ajya kuvanwa muri Eveshe, Musenyeri Thadeyo Ntihinyurwa wari umwepiskopi wa Diyoseze ya Cyangugu ngo yagerageje kubaza impamvu bashakaga kumujyana, ariko binyuze mu bugambanyi bw’abo bapadiri babiri b’i Kinazi ndetse na Perefe Bagambiki Emmanuel hahimbwa telegaramu byitwaga ko iturutse kuri perefegitura ya Gitarama yemezaga ko ibyo byaha padiri Mbuguje agomba kubikurikiranwaho.

Paul Ndizihiwe ati “Rukundo Emmanuel bari bariganye ndetse bavuka muri paruwasi imwe. Ariko yari asanzwe amugirira urwango. Ubwo rero bamenye ko yaje baramukurikirana bakorana n’inzego z’iperereza, bohereza teregaramu y’inkorano kuko musenyeri wa hano yari ayisabye ababaza impamvu bashaka gutwara padiri Mbuguje. Bagiye kuri perefegitura basohora agapapuro gato bikita ko ari ubutumwa bwavuye i Gitarama bwemeza ko ibyo byaha ashinjwa agomba kubibazwa”.

Padiri Alphonse Mbuguje yahise ajyanwa muri burigade yari yegereye umupaka aba ari ho afungirwa ndetse ngo diyoseze ya Cyangugu ikomeza gushyira igitutu ku nzego zari zimufite ibaza impamvu atabazwa kandi ikifuza ko abazwa hari abandi bantu,  nyuma babeshya Musenyeri ko bamwohereje i Gitarama ngo abe ari ho ajya kubarizwa nyamara atari ko biri ahubwo bamuhaye interahamwe ngo zimwice.

Paul agira ati “Hari umupadiri witwaga Ndolimana Jean ndeste na Kajyibwami Modeste bakundaga kumugemurira ku mugoroba, bagerageje gushaka ubucuti ku bajandarume barindaga iyo burigade kugira ngo bazashake uburyo bwo kumucikisha. Rero muri uwo mugoroba bateguye kumwica hanyuma umujandarume umwe ahamagara Padiri Ndolimana aramubwira ati yewe ntiwirirwe uzana ibyo kurya wa mupadiri bamutwaye”.

Umuryango wa Padiri Alphonse Mbuguje uvuga ko byawugoye kumenya amakuru ku iyicwa rye ndeste ko babanje gukeka ko nawe yaba yarariwe bimwe mu bice by’umubiri nk’uko byagendaga ku bandi bicirwaga mu Gatandara aho yiciwe, ariko baza gusanga atari ko byagenze nyuma yo guhabwa amakuru n’abarimo abakurikiranyweho icyaha cya jenoside.

Umubiri wa Padiri Alphonse Mbuguje byaje kumenyekana ko wo n’indi y’abatutsi biciwe mu Gatandara waje kujyanwa mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi  rwa  Kamembe

Padiri Rukundo Emmanuel wari ushinzwe ibijyanye n’igisirikare mu mirimo ya Kiriziya muri paruwase ya Kinazi uvugwaho kugambanira Padiri Mbuguje, yakurikiranyweho icyaha cya jenoside n’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzaniya ndeste azaguhamwa n’ibyaba naho Padiri Nahimana Daniel wari umurundi bivugwa ko yahungiye mu Butaliyani.

Nyiricyubahiro musenyeri Eduwaridi Sinayobye,umwepiskopi wa diyoseze Gatorika ya Cyangugu yunamira abaruhukiye mu rwibutso rwa jenoside rwa Kamembe
NDIZIHIWE Paul wari uhagarariye umuryango wa Padiri Alphonse Mbuguje

Jean Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − two =

Previous Post

Sunrise na Unity zazamutse mu Cyiciro cya Mbere

Next Post

REG Volleyball Club yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka ine

Related Posts

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

by radiotv10
02/07/2026
0

Bamwe mu batuye mu Karere ka Nyanza, bashima ishuri ritagira ikintu na kimwe ryishyuza abana baryigamo, aho ryakira abari baracikirije...

Umugabo wamaze imyaka 15 afungiye Jenoside ubu akurikiranyweho kwica umugore we

Ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yafatiwe mu Budage

by radiotv10
02/07/2026
0

Ubushinjacyaha bw’u Budage bwataye muri yombi Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’iki Gihugu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho akekwaho...

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

Umugore n’umugabo we bakurikiranyweho kwicisha icyuma gishyushye umwana w’umuturanyi wabo

by radiotv10
01/07/2026
0

Umugore n’umugabo we bo Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, bakurikiranyweho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka ibiri bakoresheje icyuma...

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

Inama zigirwa Abaturarwanda ku ikoreshwa ry’amazi muri iki gihe yabaye imbonekarimwe

by radiotv10
01/07/2026
0

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Amazi, Isuku n'lsukura (WASAC Group) kirakangurira abafatabuguzi bacyo gukoresha neza amazi muri iki gihe cy’impeshyi, no gushaka...

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

Amakuru y’ingenzi wamenya ku Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame

by radiotv10
01/07/2026
0

Inama y’Abaminisitisi yayobowe na Perezida Paul Kagame, yasuzumiwemo ingingo zinyuranye zirimo ibirebana n’ubukungu bw’u Rwanda, kunoza amatora mu buyobozi bw'inzego...

Next Post
REG Volleyball Club yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka ine

REG Volleyball Club yegukanye Igikombe cya Shampiyona yaherukaga mu myaka ine

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Amashimwe bafitiye ishuri ritagira ifaranga na rimwe ryishyuza umwana wese uryigamo

Umukinnyi wa Filimi uzwi mu Rwanda ari guteza ibye birimo moto ngo akemura ikibazo afite

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.