Umukinnyi wa Baskeball Nate Ament ufite inkomoko mu Rwanda ukinira ikipe ya University of Tennessee, yatoranyijwe nka nimero 13 muri NBA Draft ya 2026, ahita yerecyeza mu ikipe ya Milwaukee Bucks.
Nate Ament uherutse no gusura u Rwanda umwaka ushize, yatoranyijwe mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena 2026, aho yatoranyijwe n’ikipe ya Miami Heat ahita agurwa muri Milwaukee Bucks.
Izina rye cyasomwe na Komiseri Mukuru wa NBA Adam Silver, mu birori bihambaye byabereye muri Barclays Center muri Brooklyn, i New York, byatambukaga imbonankubone ku bitangazamakuru mpuzamahanga ABC ba ESPN.
Ament wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za America ku mubyeyi umwe w’Umunyarwanda (Nyina) ndetse na se w’Umunyamerika, yabaye umukinnyi wa gatandatu watoranyojwe muri NBA Draft mu mateka Tennesse.
Ikipe ya Miami Heat yatoranyije uyu mukinnyi wakiniraga ikipe ya University of Tennessee, kuri nimero ya 13 mu gihe iyi nimero yari mu zamaze kugurwa n’ikipe ya Milwaukee Bucks mu ikipe ya Miami Heat yari yatoranyije uyu mukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda, ari na byo byatumye ahita yerecyeza muri iriya kipe.
Ament kandi ari ku mwanya wa cyenda mu bakinnyi 15 ba mbere batoranyijwe muri Volunteers, akaba kandi ku mwanya wa 13 mu cyiciro cya mbere, ndetse n’uwa 17 mu bakinnyi ba mbere 30.
Ikipe ya Milwaukee Bucks igiye kwerecyezamo Ament binyuze mu igura, iherutse kandi guhitamo abandi bakinnyi babiri bari ku rwego rwa Volunteers.
Nate Ament wasuye u Rwanda muri Kanama umwaka ushize, yanakiriwe na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire bagirana ikiganiro, aho yamubwiye ko yishimiye gusura iki Gihugu afitemo inkomoko n’uburyo yakiriwe. Icyo gihe yagize ati “Buri muntu wese yaranyishimiye, rwose ni nko mu rugo kuri njye.”
Icyo gihe kandi yabwiye Minisitiri ko mu minsi yamaze mu Rwanda yagiye mu bikorwa binyuranye, aho yabashije gukina n’abandi umukino wa Basketball, ndetse akanatembera mu bice binyuranye bitatse ibyiza. Ati “Mu by’ukuri byari ibyishimo gusa gusa.”




RADIOTV10






