Wednesday, December 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kamonyi: Umu-DASSO arakekwaho kurarana umwana akamusambanya amubeshya kumuha 500.000Frw

radiotv10by radiotv10
14/01/2022
in MU RWANDA
0
Kamonyi: Umu-DASSO arakekwaho kurarana umwana akamusambanya amubeshya kumuha 500.000Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Umwe mu bakora mu rwego rwunganira inzego z’ibanze mu gucunga umutekano (DASSO) ukorera mu Kagari ka Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, arakekwaho kurarana umwana w’umukobwa akamusambanya.

Uyu mu-DASSO yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 aho afunganywe n’abandi batatu barimo babiri na bo bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa n’undi umwe ukekwaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Umukobwa ubana n’umwana w’umukobwa uvugwaho kuba yasambanyije n’umu-DASSO, yabwiye BTN uyu mukobwa asanzwe akora mu kabari aho uyu mukozi ushinzwe gucunga umutekano yamushukishije kuza ngo amuhe amafaranga ibihumbi 500 Frw yo kumutangiriza umushinga.

Ati “Yambwiye ko yagiyeyo nka saa kumi ngo aragenda bararyama buracya mu gitondo ibyo bavuganye atabimuhaye ni ko kuza ahita ajya kuri RIB.”

Uyu mukobwa avuga ko uyu mugenzi we yamubwiye ko uyu mu-DASSO yamwizeje ariya mafaranga kugira ngo banaryamane badakoresheje agakingirizo.

Ati “Aravuga ngo ushobora kuba wanteye inda cyangwa SIDA reka nge kwa muganga ahita abivugira kuri RIB uko byagenze.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko aba bantu bane batawe muri yombi ku wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 barimo umwe ukekwaho gukoresha undi imibonano mpuzabitsina.

Dr Murangira yaboneyeho kwibutsa abayobozi bo mu nzego z’ibanze kuzirikana ko icyaha cyo gusambanya abana gikomeye bityo bakwiye kwirinda icyatuma uwagize atagihanirwa.

Ati “Turasaba ubuyobozi bw’ibanze na bwo gushyiramo akabo ntihabemo kunga kuko hari aho byagiye bigaragara bakabihishira.”

Avuga ko guhishira iki cyaha byazatuma iki cyaha kidacika mu gihe kigira ingaruka ku Rwanda rw’ejo ndetse no ku muryango nyarwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 2 =

Previous Post

Nyamagabe: Ngo ruswa iravuza ubuhuha mu z’ibanze, udafite icyo aha umuyobozi nta serivisi ahabwa

Next Post

Rayon yemeje ko Youssef na Ayoub batakiri abakinnyi bayo

Related Posts

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

by radiotv10
31/12/2025
0

Moving to a new place can feel overwhelming, especially when you’re doing it by yourself. From packing your things to...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

by radiotv10
31/12/2025
0

Umunyamategeko wunganira abandi mu manza waburanishwaga n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga ku cyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 15, yagihamijwe akatirwa...

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

Hari abafashwe mu iperereza ku bantu bane bapfuye nyuma yo gusangira inzoga

by radiotv10
31/12/2025
0

Abantu babiri batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’abantu bane bo mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Eng.-Rwanda’s Foreign Minister says FARDC spokesperson’s suspension was driven by Western pressure

by radiotv10
31/12/2025
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation of Rwanda, Olivier Nduhungirehe, says that the suspension of Major General Sylvain...

IZIHERUKA

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier
MU RWANDA

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

by radiotv10
31/12/2025
0

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

31/12/2025
Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

31/12/2025
Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

31/12/2025
Ibisobanuro by’umunyamategeko ukurikiranyweho gusambanya umwana arusha imyaka 59

Umunyamategeko waregwaga gusambanya umukobwa waburanye mu rubanza rwigeze kurangwa n’impaka yafatiwe icyemezo

31/12/2025
Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

Hamenyekanye aho kurangiriza umwaka no gutangirira umushya uri mu byishimo muri Kigali

31/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rayon yemeje ko Youssef na Ayoub batakiri abakinnyi bayo

Rayon yemeje ko Youssef na Ayoub batakiri abakinnyi bayo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Moving Alone? 8 Simple Tips to Make the Process Easier

Ubutumwa bw’impanuro bw’Umupfumu Rutangarwamaboko yageneye Pamella umugore wa The Ben

Ibihugu bibiri bya Afurika biyobowe n’Igisirikare bishobora gufatira America icyemezo nk’ibyo yabifatiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.