• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, June 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abanyeshuri bakurikiranyweho gukubita abarimu batawe muri yombi

radiotv10by radiotv10
26/06/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Abanyeshuri bakurikiranyweho gukubita abarimu batawe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Sitasiyo ya Polisi ya Butaro mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera, icumbikiye abanyeshuri barindwi biga muri G.S. Runaba, batawe muri yombi bakwaho gukubita no gukomeretsa abarimu batatu.

Abanyeshuri batawe muri yombi bari hagati y’imyaka 15 na 18, mu gihe abarimu batatu bakubiswe bari hagati y’imyaka 33 na 40.

Ibi byabaye kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2026, aho aba banyeshuri batawe muri yombi ku bufatanye bwa Polisi ikorera mu Karere ka Burera n’inzego z’ibanze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi yemeje ko aba banyeshuri bafashwe, ndetse bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Butaro.

Ubwo iki gikorwa cy’urugomo cyakozwe n’aba banyeshuri cyari kimaze kuba, ubuyobozi bw’ishuri n’ubw’inzego z’umutekano n’iz’ibanze, bwaganirije abanyeshuri biga muri uru Rwunge rw’Amashuri rwa Rubana, bubagaragariza ko ibyabaye bidakwiye.

Bamwe mu banyeshuri biga muri iri shuri, na bo banenze bagenzi babo bakoze iki gikorwa, bavuga ko kitari gikwiye, kandi ko na bo bagiye gukora ibishoboka ntibazagwe mu bikorwa nk’ibi, bakaba bagiye kurushaho kubaha abarimu n’abayobozi b’ishuri.

Muri aka Karere ka Burera kandi, ku wa Gatatu tariki 24 Kamena, abandi bana babiri biga muri G.S. Butandi mu Murenge wa Kivuye, na bo bakubise umwarimu banamukomeretsa mu mutwe.

Amakuru avuga ko ibi byabaye ubwo bamwe mu banyeshuri bashakaga kubuza bagenzi babo gufata ifunguro, umwarimu witwa Habonimana Jean Bonaparte akababuza, bahagera ko bamukubita inkoni mu mutwe bakamukomeretsa.

Aba banyeshuri babiri bombi, biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, aho na bo bahise bafatwa bagashyikirizwa ubuyobozi bw’Umurenge kugira ngo na bwo bubashyikirize inzego z’umutekano n’iperereza.

Ibikorwa by’urugomo bikorwa n’abanyeshuri babikorera abarimu bikomeje kumvikana muri iyi minsi aho ku wa Kabiri w’iki cyumweru undi mwana wiga mu Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Cyanika mu Murenge wa Coko mu Karere ka Gakenke, na we yajombye ikaramu umwarimu we akamukomeretsa bikomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Hatanagajwe igihe hazabera ibirori bw’abakunzi ba Rayon Sports

Next Post

Urwego rw’umutekano muri Qatar ruri gutanga imyitozo yihariye mu Rwanda

Related Posts

Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II igeze ahashimishije

Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II igeze ahashimishije

by radiotv10
26/06/2026
0

Ubuyobozi bwa Sosiyete y’Igihugu Ishinzwe Ingufu REG, buratangaza ko imirimo yo kubaka urugomero rw’umuriro w'amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II ritezweho...

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

America yafatiye ibihano amasosiyete ane yo mu Rwanda iyashinja gutera inkunga M23

by radiotv10
26/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zafatiye ibihano amasosiyete ane y’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo mu Rwanda ndetse n’abantu babiri, ishinja...

Umusore yabenze umukobwa bari gusezerana nyuma yuko atahuye ko atarangije kaminuza ahubwo yiga mu yisumbuye

Umusore yabenze umukobwa bari gusezerana nyuma yuko atahuye ko atarangije kaminuza ahubwo yiga mu yisumbuye

by radiotv10
26/06/2026
0

Mu Karere ka Ngoma, haravugwa ubukwe bwapfuye ku munsi bwari kuberaho nyuma yuko umusore atahuye ko umukobwa bari gusezerana wari...

Urwego rw’umutekano muri Qatar ruri gutanga imyitozo yihariye mu Rwanda

Urwego rw’umutekano muri Qatar ruri gutanga imyitozo yihariye mu Rwanda

by radiotv10
26/06/2026
0

Urwego rushinzwe umutekano w’Imbere muri Qatar, ruri gutanga amahugurwa yihariye ku bapolisi b’u Rwanda, mu rwego rw’ubufatanye busanzwe hagati y’Ibihugu...

Polisi y’u Rwanda yaciye undi muvuno mu guhangana n’ubujura bw’amatungo

Polisi y’u Rwanda yaciye undi muvuno mu guhangana n’ubujura bw’amatungo

by radiotv10
26/06/2026
0

Mu bukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya ubujura bw’amatungo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abakora mu mabagiro kurushaho...

Next Post
Urwego rw’umutekano muri Qatar ruri gutanga imyitozo yihariye mu Rwanda

Urwego rw’umutekano muri Qatar ruri gutanga imyitozo yihariye mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II igeze ahashimishije

America yafatiye ibihano amasosiyete ane yo mu Rwanda iyashinja gutera inkunga M23

Ubushyuhe bukabije mu Bufaransa bwatumye hashyirwaho amabwiriza yo kugabanya kunywa inzoga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.