Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rirashinja uruhande bahanganye gutwika inzu z’abaturage bo mu gace ka Lumibishi muri Kivu y’Epfo, zigahiramo abari bazirimo.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Mbere tariki 29 Kamena 2026, nyuma y’iki gikorwa cy’ubugome cyabaye kuri iki Cyumweru.
Kanyuka yavuze ko “Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kamena 2026, ahagana saa saba (13:00), ingabo zihuje umugambi z’ubutegetsi bwa Kinshasa batwitse inzu nyinshi z’abaturage b’abasivile ba Lumbishi, nyuma yo gykora ibikorwa by’ubugome byateguwe.”
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yakomeje avuga ko abaturage bari muri izi nzu zatwitswe bahasize ubuzima bose.
Yagize ati “Imiryango yose yishwe muri iki gikorwa cyo gutwika muri iki gitero cy’ubugome ndengakamere.”
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yizeje ko iri Huriro rizakomeza kurinda no kurwana ku baturage b’abasivile ribarinda ibitero byose nk’ibi bigamije kubatwarira ubuzima.
Yasabye kandi Abanyekongo ndetse n’umuryango mpuzamahanga, kimwe n’abahuza mu biganiro by’amahoro, kugaragaza ibi byaha by’intambara n’ibyabasira inyokomuntu bikorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Mu bice binyuranye byo mu Ntara ya Kivu y’Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakomeje kumvikana ibikorwa by’bugome ndengakamere, kimwe n’ibihonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu bikorerwa Abanyekongo biganjemo abavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi.
RADIOTV10





