Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

MTN-Rwanda yatangije ubukangurambaga bugamije kongera ikibatsi cy’urukundo mu bantu

radiotv10by radiotv10
20/01/2022
in MU RWANDA
0
MTN-Rwanda yatangije ubukangurambaga bugamije kongera ikibatsi cy’urukundo mu bantu
Share on FacebookShare on Twitter

Kompanyi y’Itumano ya MTN-Rwanda yatangije ubukangurambaga bwiswe ‘Biva MoMo Tima’ buzibanda ku buryo bwo kohererezanya amafaranga buzwi nka Mobile Money (MoMo) busigaye bukoreshwa na benshi bereka bagenzi babo ko babari hafi kandi babahoza ku mutima.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mutarama 2022, buzamara amezi atatu aho MTN-Rwanda ishishikariza abakoresha MoMo gukomeza kohererezanya amafaranga baba hafi inshuti n’avandimwe.

Umukozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Alain Numa, avuga ko uretse kuba Mobile Money ikomeje kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, yanafashije abatari bacye kugobokana aho umwana yoherereza umubyeyi we amafaranga, umugabo cyangwa umugore na we akoherereza uwo bashakanye kugira buri wese akomeze kuzuza inshingano ze.

Ati “Mobile Money yabaye ubuzima. Impamvu ni iyihe yabaye ubuzima? Ntabuzima budafite agafaranga, agafaranga kagendana n’ubuzima. Uba uri i Kigali waba ufite uwawe uri i Cyangugu ukamwoherereza amafaranga ubuzima bukoroha.”

Alain Numa avuga ko Mobile Money yabaye ubuzima

Umutoni Chantal Kagame uyobora Mobile Money Rwanda Ltd avuga ko ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa abantu urukundo rutuma umuntu afata telephone ye akoherereza undi amafaranga.

Chantal avuga ko kandi uru rukundo ruhera muri Mobile Money Rwanda Ltd rukagera ku bahagarariye iyi gahunda mu bice bitandukanye ndetse no ku bakiliya.

Ati “Tukabaza tuzanafasha abakiliya gutuma urukundo ku bandi. Mwabonye ko abakiliya bacu batangiye kubabaza ibibazo, ubitsinze bakamuha impano muri Mobile Money Rwanda Ltd.”

Avuga kandi ko muri ubu bukangurambaga hanateganyijwe ibikorwa by’urukundo byo gufasha abana bafite ubumuga n’abatishoboye bazafashwa kugira ngo bafashwe kugira icyo bageraho.

Mobile Money Ltd yabaye ishami ryihariye rya MTN Rwanda kuva muri Mata 2021 aho ubu buryo bwo kohererezanya amafaranga bukoreshwa n’abarenga Miliyoni 1,1.

Umutoni Chantal Kagame avuga ko hazanakorwa ibikorwa byo gufasha abana bafite ubumuga
Ubu bukangurambaga buzamara amezi atatu
MTN Rwanda yasobanuriye itangazamakuru iby’ubu bukangurambaga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 6 =

Previous Post

AMAFOTO: Perezida Ndayishimiye yizihiwe avuza ingoma aranabyina ivumbi riratumuka

Next Post

Ishuri rya Gisirikare ryo mu Misiri ryaje kwigira ku myitozo y’Igisirikare cy’u Rwanda

Related Posts

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari bimaze imyaka itanu, byorohejwe ku cyiciro cy’ibanze, aho bakoresha...

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

IZIHERUKA

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda
IMIBEREHO MYIZA

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

17/09/2025
Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ishuri rya Gisirikare ryo mu Misiri ryaje kwigira ku myitozo y’Igisirikare cy’u Rwanda

Ishuri rya Gisirikare ryo mu Misiri ryaje kwigira ku myitozo y’Igisirikare cy’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Why do young people quit jobs after a few months?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.