Urwego rw’lgihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangaje ko rwaguze imigabane yose yari isigaye muri Inyange Industries Ltd na Ruliba Clays Ltd, yari isanzwe ifitwe na Crystal Ventures Limited, aho ibi Bigo byombi byahise biba ibya RSSB 100%.
Igurwa ry’ibi Bigo ryatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na RSSB mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2026, aho iki uru Rwego rwavuze ko “rwaguze imigabane yose yari isigaye muri Inyange Industries Ltd na Ruliba Clays Ltd, yari isanzwe ifitwe na Crystal Ventures Limited, bituma ibi bigo byombi biba ibya RSSB 100%.”
Urwego rvuga ko kandi ubusanzwe rwari rufite 40% by’imigabane ya Inyange Industries na 50% by’imigabane ya Ruliba Clays, aho ubu ibi bigo byombi bigiye kuba ibya RSSB ijana ku ijana.
Muri iri tangazo, RSSB, yavuze ko kugura iyi migabane bishimangira icyizere uru Rwego rufitiye imikorere y’ibi bigo n’ubushobozi bifite bwo gukomeza gutera imbere, kandi bihuye n’intego zarwo zo kurinda no kongera agaciro k’imari y’abanyamuryango, binyuze mu ishoramari ribyara inyungu mu buryo burambye.
RSSB ivuga ko “Inyange Industries imaze kubaka izina rikomeye ku isoko kandi ikomeje kugaragaza umusaruro mwiza mu bikorwa by’ubucuruzi ndetse n’iterambere rifatika.”
Ni kimwe kandi na Ruliba Clays na yo yinjiye mu cyiciro gishya cyo kwagura ibikorwa nyuma yo kuzuza uruganda rwayo rwa kabiri, ruzatuma ubushobozi yari isanganywe bwikuba inshuro ebyiri. Ibi bikazatanga ubushobozi bw’inyongera bwo guhaza amasoko akomeje kwiyongera mu Rwanda no mu karere.
RSSB ivuga ko “kuba ifite 100% by’imigabane muri ibi bigo byayihaye amahirwe yo kubishyigıkira mu cyiciro gikurikiraho cy’iterambere ryabyo, hibandwa ku kubaka imiyoborere inoze, kunoza imikorere, gukoresha igishoro mu bushishozi, kwagurira ibikorwa mu karere ndetse no kubona inyungu zirambye.”
Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro yagize ati “Kugura imigabane 100% y’ibi bigo birashimangira icyizere dufitiye ubushobozi bwabyo bwo gutera imbere ku buryo burambye. Intego yacu ni ugufasha mu kubaka ibigo bikomeye, bihangana ku isoko kandi bifite ubushobozi bwo kubyara inyungu, ku buryo bishobora kwagura ibikorwa bikarenga amasoko bisanzwe bikoreramo, bigakurura abafatanyabikorwa bakomeye bity bigatanga inyungu zirambye ku banyamuryango bacu. Uko ibi bigo bizakomeza gukura no gutera imbere, tuzakomeza gukoresha ubushishozi mu gushakisha amahirwe agamije kubyaza umusaruro ishoramari ryabyo no kuryongera
agaciro uko ibihe biha ibindi.”
Uru rwego kandi rwizeza ko mu gihe kiri imbere, ruzakomeza gushakisha abafatanyabikorwa b’ingenzi b’ibi bigo ndetse n’amahirwe akwiye ku isoko ry’imari n’imigabane, harimo n’uburyo bwo kwinjira mu bufatanye n’ibindi bigo by’ishoramari cyangwa gushyira imigabane y’ibi bigo ku isoko ry’imari n’imigabane. Ruti “Ibi bikazafasha mu kongera agaciro k’iri shoramari ku nyungu z abanyamuryango ba RSSB.
Iki gikorwa cyo kugurisha imigabane yose y’ibi bigo Inyange Industries Ltd na Ruliba Clays Ltd, byombi bya Crystal Ventures Limited, bisanzwe biri mu ngamba z’iyi Sosiyete zo kuva mu ishoramari ry’ibigo bimaze gukura, kwaguka no kugira imikorere ihamye.
RADIOTV10