Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasuye ikigo gitanga amahugurwa ku basezerewe mu gisirikare ndetse n’urubyiruko, kigamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kwirwanaho no kwiteza imbere.
Iki kigo cya FRAD giherereye ku mutumba wa Kigarika, muri Komini Ruyigi, mu Ntara ya Buhumuza, cyasuwe na Perezida Ndayishimiye kuri uyu wa Kane tariki 04 Nzeri 2026, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi (Kwa Ntare Rushatsi).
Perezidansi ya Repubulika y’u Burundi, yagize iti “Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasuye ikigo cya FRAD gitanga amahugurwa ku basirikare bavuye ku rugerero no ku rubyiruko, kigamije kubongerera ubumenyi mu bijyanye no kwirwanaho no kwiteza imbere.”
FRAD ni kimwe mu bigo bifite aho bihuriye n’urwego rw’ingabo z’u Burundi, aho abasirikare bavuye ku rugerero ndetse n’urubyiruko baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu bahabwa amahugurwa.
Ku basirikare bavuye ku rugerero, amahugurwa yibanda ku bumenyi bwo kwirwanaho, mu gihe urubyiruko ruhabwa n’andi masomo arimo ay’imyuga n’ubumenyi bubafasha gutegura imishinga ibyara inyungu.
Iki kigo kigira uruhare mu gufasha abasirikare bavuye ku rugerero n’urubyiruko kwinjira mu bikorwa by’iterambere, kibongerera ubushobozi bwo kwihangira imirimo no kwiteza imbere mu mibereho n’ubukungu.
Mu ruzinduko rwe, Perezida Ndayishimiye yitabiriye ibikorwa byabereye muri iki kigo, byaranzwe n’ibyishimo n’akanyamuneza kenshi ku bitabiriye uwo muhango.
Abitabiriye ibyo bikorwa bagaragaje ibyishimo bikomeye byo kwakira Perezida Ndayishimiye, uzwi kandi nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo n’inzego z’umutekano by’u Burundi.



RADIOTV10