Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Kayonza: Umugabo yatemye inka nyuma yo kutumvikana n’umugore we uko bagabana amafaranga bari kuyigurisha

radiotv10by radiotv10
24/01/2022
in Uncategorized
0
Kayonza: Umugabo yatemye inka nyuma yo kutumvikana n’umugore we uko bagabana amafaranga bari kuyigurisha
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bwashyikirije RIB umugabo ukurikiranyweho gutema inka abitewe n’umujinya yari atewe no kuba yananiranywe n’umugore we kugabana amafaranga bari kuyigurisha.

Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko watemye iyi nka y’Ikimasa kuri iki Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Rwinkwavu.

Murekezi Claude uyobora Umurenge wa Rwinkwavu, yatangaje ko uyu mugabo asanzwe afite inka umuryango we wahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ikaba yari ifite ikimasa cyari kimaze gucuka.

Avuga ko we n’umugore we babanje kuganira uko bazagabana ibihumbi 170 Frw bagombaga kugikuramo bakigurishije ariko bakaza kunaniranwa bigatuma uyu mugabo yegura umuhoro agahita agitema.

Murekezi Claude yagize ati “Yari ataritura kuko ikimasa yishe gikomoka ku nka bahawe muri gahunda ya Girinka, twahise tumufata rero tumushyikiriza RIB.”

Uyu muyobozi avuga ko urugo rw’aba bombi, rusanzwe rubamo amakimbirane ku buryo kutumvikana uburyo bagombaga kugabana ariya mafaranga bitatunguranye.

Yaboneyeho kugira inama aborojwe Inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ko batagomba gutekereza kugurisha mu gihe bataritura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + three =

Previous Post

Ikibuno cya Fofo (PapaSava) cyongeye guhagurutsa imbaga bamwe bamushinja gushyiramo ibikarito

Next Post

Jose Chameleone yerekanye isanduku azashyingurwamo izorohereza buri wese kureba umurambo we

Related Posts

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

Belgium: Hidden agenda to “repossess” DR Congo

by radiotv10
20/03/2025
0

Comité National du Kivu (CNKI): CNKI was a colonial-era organization created by the Belgians to manage resources and economic activities...

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ngamba rwafatiwe na Canada

by radiotv10
04/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iravuga ko ibyatangajwe n’iya Canada mu itangazo ry’ingamba yafatiye u Rwanda ku birebana n’ibibazo biri mu burasirazuba...

IZIHERUKA

Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

by radiotv10
28/07/2025
0

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

28/07/2025
Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

28/07/2025
AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

28/07/2025
Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

28/07/2025
Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Jose Chameleone yerekanye isanduku azashyingurwamo izorohereza buri wese kureba umurambo we

Jose Chameleone yerekanye isanduku azashyingurwamo izorohereza buri wese kureba umurambo we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.