Kayonza: Umugabo yatemye inka nyuma yo kutumvikana n’umugore we uko bagabana amafaranga bari kuyigurisha

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, bwashyikirije RIB umugabo ukurikiranyweho gutema inka abitewe n’umujinya yari atewe no kuba yananiranywe n’umugore we kugabana amafaranga bari kuyigurisha.

Uyu mugabo w’imyaka 32 y’amavuko watemye iyi nka y’Ikimasa kuri iki Cyumweru tariki 23 Mutarama 2022, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ubu akaba acumbikiwe kuri station ya RIB ya Rwinkwavu.

Izindi Nkuru

Murekezi Claude uyobora Umurenge wa Rwinkwavu, yatangaje ko uyu mugabo asanzwe afite inka umuryango we wahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ikaba yari ifite ikimasa cyari kimaze gucuka.

Avuga ko we n’umugore we babanje kuganira uko bazagabana ibihumbi 170 Frw bagombaga kugikuramo bakigurishije ariko bakaza kunaniranwa bigatuma uyu mugabo yegura umuhoro agahita agitema.

Murekezi Claude yagize ati “Yari ataritura kuko ikimasa yishe gikomoka ku nka bahawe muri gahunda ya Girinka, twahise tumufata rero tumushyikiriza RIB.”

Uyu muyobozi avuga ko urugo rw’aba bombi, rusanzwe rubamo amakimbirane ku buryo kutumvikana uburyo bagombaga kugabana ariya mafaranga bitatunguranye.

Yaboneyeho kugira inama aborojwe Inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ko batagomba gutekereza kugurisha mu gihe bataritura.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru