Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Yves Mutabazi wari waburiwe irengero yabonetse

radiotv10by radiotv10
25/01/2022
in IMYIDAGADURO, SIPORO
0
Yves Mutabazi wari waburiwe irengero yabonetse

Yves Mutabizi wari waburiwe irengero

Share on FacebookShare on Twitter

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball na Al Jazeera SC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Yves Mutabazi wari waburiwe irengero yabonetse.

Amakuru y’uko yaburiwe irengero yamenyekanye mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 23 Mutarama 2022, aho bivugwa ko mbere kuburirwa irengero amashusho yafashwe aho yari atuye habanje kuba imirwano.

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, nayo yahise yemeza ko “yamenye amakuru y’uko umukinnyi w’Umunyarwanda yaba yaburiwe irengero muri UAE, ndetse yashyize imbaraga zose zishoboka mu kumushakisha (…) Nitubona amakuru yisumbuye turayabamenyesha.”

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Mutarama 2021, Ambasade y’u Rwanda muri UAE yasohoye itangazo rivuga ko Yves Mutabazi yabonetse kandi ameze neza.

Yagize iti “Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yashatse inabona muri Abu Dhabi, Yves Mutabazi, umukinnyi ukina Volleyball byari byatangajwe ko yabuze.”

Yakomeje ivuga ko Yves Mutabazi namara kumera neza ari we uzitangariza byinshi kuri iri bura rye.

Iti “yabuze mu ruhame kubera uburwayi ariko ubu ameze neza. Mu kubaha ubuzima bwe bwite, Yves Mutabazi azitangariza birambuye ibijyanye n’ibura rye mu gihe azaba yumva ameze neza kandi yiteguye kubikora.”

Bashimiye ubuyobozi bwa UAE bwabafashije kugira ngo uyu mukinnyi aboneke.

Yaburiwe irengero nyuma y’iminsi mike atangaje ko atameze neza muri iki gihugu ndetse asaba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ko yamufasha agataha.

Yves Mutabazi wakiniye amakipe atandukanye arimo REG VC, APR VC na Gisagara VC mu Gushyingo 2021 yari yahembwe na Madamu Jeannette Kagame nk’umwe mu rubyiruko rw’indashyikirwa mu muhango wo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 20 Umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Jose Chameleone yerekanye isanduku azashyingurwamo izorohereza buri wese kureba umurambo we

Next Post

Ubumwe bwacu burenze ubw’amateka, turi bamwe- Muhoozi yasabiye umugisha ubumwe bw’u Rwanda na Uganda

Related Posts

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

by radiotv10
15/01/2026
0

Bwiza Emerance avuga ko yatunguwe no kumva amakuru y’uko yafatiwe irembo n’umusore bamaze igihe bakundana ndetse bitegura kurushinga, ahamya ko ari ibihuha...

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

Umukinnyi wa filimi uzwi mu Rwanda ‘Ndimbati’ ari mu gahinda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umukinnyi wa Filimi Uwihoreye Jean Bosco wamamaye nka Ndimbati, ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi we witabye Imana azize uburwayi....

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

Iby’ingenzi byavugiwe mu rubanza rwa DJ Toxxyk ukurikiranyweho ibirimo kugonga Umupolisi agapfa

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishimwe Arnaud De Bosch uzwi nka DJ Toxxyk uregwa ibyaha birimo ibishingiye ku kugonga umupolisi agahita yitaba Imana, yaburanye ku...

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

APR yihanganishije Rayon ku byago yagize byashenguye Aba-Rayon benshi

by radiotv10
14/01/2026
0

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwihanganishije ikipe ya Rayon Sports ku bw’ibyago yagize byo gupfusha uwari umuganga w’iyi kipe Dr....

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

BREAKING: Bitunguranye Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yirukanywe

by radiotv10
14/01/2026
0

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Adel Amrouche wari umutoza Mukuru w'Ikipe y'Igihugu Amavubi, yirukanywe nyuma yo gukorerwa...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano
IMIBEREHO

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubumwe bwacu burenze ubw’amateka, turi bamwe- Muhoozi yasabiye umugisha ubumwe bw’u Rwanda na Uganda

Ubumwe bwacu burenze ubw’amateka, turi bamwe- Muhoozi yasabiye umugisha ubumwe bw’u Rwanda na Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.